Read 20100301_08-Umuseso%20397.pdf text version

IKINYAMAKURU

KIMURIKIRA

ABATURARWANDA

Impamvu Ingabire Victoire Umuhoza adakwiye kuyobora u Rwanda

Iryavuzwe: Gen. Kayumba nawe arahafashe

Itohoza: Ibibazo bye na Kagame n'impamvu nyayo Jenerali Kayumba ahafashe Leta irategura Manda zo kumufata, ikamugarura mu Rwanda rya Kayumba rivuze iki k'ubutegetsi bwa Kagame

Umwaka IX: No 397, 01- 08 Werurwe 2010, B.P 4353 Kigali-Rwanda. Tel: 0788354880. E-mail: [email protected] Frw 500, Ush 1500, Fbu 1000,

Urukuta rwa Indwara 5 Perezida kabiri: Leta yimye Kagame arwaye Victoire uruhushya rwo gukora n'umuti wazo kongere

Chantal Rugamba Isesengura: Ihunga arasaba kwegura

Icyo Leta ya FPR igomba kwibaza mbere yo gutaburura imva ya Mbonyumutwa

Aho uzasimbura FPR ntazasaba ko imva ya Fred, Agathe, inzibutso, binyuzwamo gare ya moshi itegerejwe?

Amafaranga y'impamba ya Kagame yararikoze m'Urugwiro

Kagame na FPR nibacuruze. Ntibarwanye se?

This is a Rwanda Independent Media Group (RIMEG) Publication. B.P. 4353 Kigali - Rwanda, Telefone. 0788354880, Email: [email protected] Printed by The New Vision

Urup. 2

UMUSESO

No 397, 01-08 Werurwe 2010

IBIRIMO Amafaranga y'impamba ya Kagame

UKO MBYUMVA

Didas M. Gasana arakwereka indwara 5 Perezida wacu arwaye....P.4

ITOHOZA

yararikoze m'urugwiro

A

makuru agera ku kinyamakuru Umuseso ava mu mpande zizewe, aragaragaza ko hari amatiku, ubugambanyi n'umwiryane byibasiye abakozi n'abarinda umutekano wa Perezida wa Repuburika Paul Kagame. Nyuma y'inkuru yasohotse muri kimwe mu binyamakuru byigenga bya hano mu Rwanda ivuga ngo: "Majoro wa RDF abaye umuherwe mu bandi". Maj. Willy abatamuzi ku izina bamuzi ku mafoto kuko ni umwe mu barinzi ba hafi « close body guard » ba Perezida Kagame. Umuseso wegereye bamwe mu bavuzwe muri iyo nkuru, bawutangariza ko ibikubiye muri icyo kinyamakuru, byerekeranye n'ubucuruzi akorana nabo, ari ikinyoma cyambaye ubusa. Mu kumenya ukuri twikoreye itohoza rirambuye. Muri iyo nkuru, bivugwa ko Maj. Willy Rwagasana afite imigabane myinshi muri sosiyete yitwa Computer Bytes ariko itohoza ryakozwe n'ikinyamakuru Umuseso ryagaragaje ko Computer Bytes ari iya Ntageruka Kassim akaba ari nawe muyobozi wayo, ko nta migabane na mike Maj. Willy afitemo nk'uko tubikesha amategeko shingiro n'uruhushya rw'ubucuruzi by'iyo sosiyete, ikinyamakuru Umuseso gifitiye kopi. Ariko Ntageruka Kassim ni muramu wa Willy nk'uko bivugwa muri iyo nkuru, ariko yatangarije Umuseso ko nta bucuruzi Willy akorana na Computer Bytes, ndetse nta na 1% y'imigabane afitemo. Ntageruka yakomeje avuga ko yatangajwe n'umunyamakuru wanditse iyo nkuru, avuga ko atigeze akora ubushakashatsi, kugeza ubu akaba yibaza impamvu y'iyo nkuru akayiyoberwa. Abantu bizewe bavuganye n'ikinyamakuru Umuseso bagaragaje ko izo mpuha zishobora kuba ziterwa na briefcase y'amafaranga ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ari yo yanatumye abahoze bakora

IBIMBABAZA

Charles B. Kabonero aremeranya na Kagame k'uburwayi bwo mu mutwe, ariko akanamwereka ko atari abanyamakuru gusa bugarijwe n'iki cyorezo....P.14 Abanyamakuru 3 b'Umuseso bakatiwe gufungwa.. P.5 Uruhare rw'Amerika, Ubwongereza, mu kudindiza demokarasi mu Rwanda....P.12

Hari abazira impamba ye: Perezida Kagame (Photo/ Archive) muri Perezidansi mu ishami ry'icungamari bafungwa, abo ni Mupende Kalisa na Janvier Murenzi bazira ibyaha byo kwigwizaho imitungo, aho bivugwa ko baba baravanaga amafaranga muri Briefcase ya Perezida Paul Kagame. Ese iyo briefcase na Willy yaba ayigeraho? Nk'uko abo bantu bakomeje babidutangariza, bemeza ko Murenzi na Kalisa ari bo bari inyuma y'amakuru yasohotse mur'icyo kinyamakuru twavuze haruguru, kugira ngo Willy nawe agerekweho ibyaha abe yakurikiranwa. Andi makuru dukesha bamwe mu bakurikiranira hafi amakuru yo muri Perezidansi bavuga ko Maj. Willy Rwagasana ari we waba yaratahuye uburiganya bw'amafaranga

bwakorwaga na Mupende Kalisa na mugenzi we Murenzi Olivier bikaba byarabagejeje mu buroko. Muri iyo nkuru yasohotse muri icyo kinyamakuru, kandi umwanditsi avuga ko Forex Bureau yitwa Capital ari iya Maj. Willy, ariko mu itohoza ryakozwe n'Umuseso rigaragaza ko Forex Bureau Capital ari iy'umugore wa Kassim. Muri icyo kinyamakuru kandi hari amafoto y'amazu cyagaragaje kivuga ko ari aya Maj. Willy Rwagasana ariko mu bucukumbuzi bw'ikinyamakuru Umuseso twasanze amazu ari aya Nzizera Alexandre umuyobozi mukuru wa Omega Hardware. Bikaba bivugwa ko muri ayo mazu harimo ikodeshwa n'umuyobozi wa Tigo, Umuseso ukaba warashoboye kubona amasezerano hagati ya Nzizera na Tigo bakodesha iyo nzu iri muri kibanza no. 833 i Gacuriro, igaragara muri icyo kinyamakuru nk'iya Willy. Nzizera yavuze ko yatangajwe n'uwo munyamakuru wanditse iyo nkuru, yibaza ukuntu yihaye ububasha bwo gufotora ayo mazu ye, akayitirira undi muntu. Yongeyeho ko arimo gushaka inzira y'ubutabera kugira ngo ibintu bisobanuke. Uburyo bwakoreshejwe mu kwandika inkuru ivugwa kuri Maj. Rwagasana Willy inonosowe igaragaza, uwayanditse yakoze nk'ubushinjacyaha mu rubanza rwa Murenzi, aho bagaragazaga imitungo ya Murenzi bakoresheje amafoto. Muri urwo rubanza, amazu yagaragajwe n'ubushinjacyaha, abantu benshi twabajije, bemeza ko ari aya Murenzi naho kuri Willy Rwagasana, twasanze mu mazu atanu yagaragajwe n'icyo kinyamakuru, inzu imwe yonyine ari yo ya Willy Rwagasana, ari yo iri mu mudugudu wa Caisse Sociale, Gacuriro. Twagerageje kuvugana na Maj. Willy ku bimuvugwaho mu muri icyo kinyamakuru, maze Maj. Willy Rwagasana ku murongo wa telefoni ye igendanwa, avuga ko adafite umwanya wo kuvugana natwe ariko atubwira ko ibikubiyemo ari amafuti ko byaba byiza dukoze itohoza ryacu aho kubimubaza, ahita akupa telephone ye, twongeye kumuhamagara ntiyatwitaba. Umwanditsi w'Umuseso

Abantu bizewe bavuganye n'ikinyamakuru Umuseso bagaragaje ko izo mpuha zishobora kuba ziterwa na briefcase y'amafaranga ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame,

UMUSESO

No 397, 01- 08 Werurwe 2010

Urup. 3

I

shyaka rya FDU Inkingi, riyobowe na Ingabire Victoire, riri mu nzira nk'iya Democratic Green Party of Rwanda, imaze amezi arenga atanu iri mu ntambara n'ubutegetsi bwa Kigali, yo kwemerwa n'amategeko. Ishyaka rya FDU Inkingi, nyuma yaho ryandikiye ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge, kuwa 16 Gashyantare 2010, risaba uruhushya rwo gukora kongere yaryo ya mbere kuri St Paul, kuwa 26 Gashyantare 2010, nkuko biteganywa n'amategeko, ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge bwamwandikiye ibaruwa, ku wa 23 Gashyantare 2010, bumusaba kubwitaba, ku wa 24 Gashyanare 2010. Kuri uwo munsi, hari hasigaye amasaha 48 ngo kongere iryo shyaka ryateganyaga gukora, ibe, ariko, bari batarabona uruhushya. Ku wa 24 Gashyantare 2010, Victoire yitabye ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Nyarugenge, wamubajije icyizere afite ko imvururu zabaye muri za Congress za Green Party na PS Imberakuri, zitazaba muri Kongere ye. Banamubajije kandi niba baramutse bamwemereye gukora kongere kandi afite ibyo akurikiranwaho na Polisi y'igihugu, bitatera ibibazo hagati y'Akarere na Polisi. Mu kiganiro n'Umuseso ku wa 24 Gashyantare 2010, Victoire yabwiye Umuseso ko yashubije ko ari inzego z'umutekano zigomba kubacungira umutekano, kandi ko abarwanashyaka ba FDU Inkingi batemera violence na gato. Ku kibazo cya kabiri, yashubije ko polisi y'igihugu iri mu maperereza yayo, kandi ko batigeze bamubuza gukora ibikorwa bye bya politiki. Ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Nyarugenge yamwijeje ko agiye gukora raporo kandi ko bari bumusubize uwo munsi, ariko siko byagenze. Ingabire ati: "bambwiye ko bari bunsubize uwo munsi, nsubira mu rugo, ntegereza igisubizo ndaheba. Kuri uwo mugoroba, nakomeje kumuhamagara, na bucyeye bwaho, naramuhamagaye ariko yanga kunyitaba." Mbere yuko tujya mu icapiro, twahamagaye ushinzwe imiyoborere myiza kuri telephone ye igendanwa (0788300381), atubwira

Urukuta rwa kabiri

ko atari we, ko twibeshye, ariko Victoire we yemeza ko iyo nimero ari we wayibihereye umunsi babonana, kandi banayivuganiyeho, kugeza ubwo yanga kumwitaba. Kurema umutwe w'abagizi ba nabi Si ukwimwa uruhushya gusa, Ingabire Victoire yaba ari mu nzira zo gushinjwa amagrenade yaturikiye mu mujyi wa Kigali, mu mpera z'icyumweru kibanziriza igishize. Ku wa 22 Gashyantare, ubwo yitabaga Supt. Tony Kuramba ku nshuro ya gatatu, Kuramba yamushinje kuba yararemye umutwe w'abagizi ba nabi, witwa CDF, utagamije gufata ubutegetsi kungufu, ahubwo ugamije guhungabanya umutekano mu gihugu. Ubwo byari nyuma y'amasaha 72 amagrenade aturikiye mu mujyi wa Kigali, ahantu hatandukanye. Urujijo: Victoire ubuhungiro? yashakaga

AMAKURU

Leta yimye Victoire uruhushya rwo gukora kongere Ingabire arashinjwa kurema umutwe w'abagizi ba nabi Urujijo: Victoire yashakaga ubuhungiro mu Bwongereza? Green Party yo iratakambira Musoni James, Perezida Kagame

Arabiseka cyane: Victoire (Photo/ Archive)

kinyamakuru.Ibisobanuro bya Ingabire ariko ntibinyura bose, cyane cyane ko abantu be muri FDU Inkingi, ari bo batangarije Umuseso aya makuru, yuko asaba ubuhungiro.Ingabire Victoire, asubiza iki kibazo, mu kiganiro n'Umuseso ku wa 24 Gashyantare 2010, yagize ati: "nagombaga kwitaba Polisi saa munani. Ndakeka ko bagize ubwoba kuko natinze muri ambasade, kandi ntabwo umuntu aba afite communication n'abantu bo hanze, kuko telephone zisigara ku muryango." Victoire aremeza ko yagiye gusaba ambasade y'u Bwongereza, nk'inshuti magara y'u Rwanda, kubafasha, bagasobanurira ubutegetsi bwa Kigali ko tutari abanzi babo, kandi bagakora ibishoboka byose ntazafatwe ngo afungwe." Yakomeje avuga ko ambasade y'u Bwongereza yamwemereye ko izavugana na Leta ya Kigali, mu rugamba rwo kwimakaza umuco wa demokarasi. Ariko, umwe mu bakozi ba Ambasade y'u Bwongereza, wavuganye n'Umuseso ari uko tumwemereye ko amazina ye azagirwa ibanga kubera ko atemerewe kuvugira ambasade, yemereye Umuseso ko Victoire yaje asaba `kurindirwa umutekano'. Ntiyarenza aho.Undi mudiplomate wavuganye

Ruswa y'ikigugu n'akarengane: No kubaza ikibazo Kagame bizamo ikimenyane -MTN ntigawa na Kanimba gusa, umukecuru yahohoteye, aratabaza Kagame U

yu ni umukecuru witwa Mukankaka Speciose ubarizwa mu ntara y'iburasirazuba, akarere ka Ngoma, umurenge wa Remera, umudugudu wa Kumukiza. Nkuko yabitangarije ikinyamakuru Umuseso, uyu mukecuru ni umupfakazi akaba yaratswe igice cy'isambu ye na MTN ifatanyije n'abayobozi. Nkuko yakomeje abidutangariza, MTN yaje ishaka aho yashyira umunara wayo, igeze mu isambuye yasanze ari ho hakwiye, bamusaba ko yabagurisha aho bashyira uwo munara ariko bakamuha amafaranga ibihumbi magana atatu. Kuri we yasanze ayo mafaranga adakwiye ku butakabwe agiye gutanga ubuziraherezo arayanga. Amaze kuyanga, ku ngufu n'iterabwoba batangiye kubaka uwo munara, yahise yitabaza ubuyobozi bwa Polisi muri ako gace, barabahagarika babasaba ko bagomba kubanza kumvikana nawe. Ariko siko byagenze kuko aho MTN imaze kwibonanira na Polisi baraje bakomeza kwiyubakira. Yagejeje ikibazo cye ku murenge, kukarere no ku ntara; aho hose iyo yamaraga kugezayo icyo kibazo iyo bamaraga kuvugana na MTN bararucaga bakarumira, bakamutegeka gufata ayo mafaranga. Yaje kwitabaza ubutabera nako ubutareba bwagerageje kumuha impapuro zihamagaza abahagarariye MTN muri ako gace ariko nta na rimwe bigeze bitaba. Yaje gusomerwa n'urukiko rw'ibanze rwa Kibungo ko atsinzwe agomba gufata ayo mafaranga ndetse akanariha n'amande. Ashobewe yaragiye arigunga kuko nta kundi yari kugira. Yaje kumva ko Perezida Kagame azaza gusura akarere k'iwabo, yigira inama yo kujyayo akaba yabaza ikibazo cye. Yagezeyo ajya ku murongo, Komeza urup 8

Mbere ariko yuko yitaba polisi y'igihugu, amakuru yasakaye cyane ni uko Ingabire yari yahungiye muri Ambasade y'abongereza, asaba kurindirwa umutekano n'ubuhungiro. Bamwe mu batangarije Umuseso aya makuru, ni bagenzi ba Victoire muri FDU Inkingi, Victoire akigera muri ambasade.Mbere yuko ajya muri ambasade, hakwirakwijwe amakuru yuko Victoire ari bufatwe na Polisi, agafungwa. Ari Polisi y'igihugu, ari na Ingabire Victoire, bose barahakana ayo makuru abavugwaho. Supt. Erick Kayiranga ati: `nta mupango wari uhari wo kumufunga. Byari ihamagazwa risanzwe. Nta manda twigeze dukora.'Ingabire Victoire we ati: "ntabwo nari nahunze, nari nagiye kuri Ambasade nkuko n'ubundi nsanzwe njyayo." Nicolas Canon, Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, yanze kwemeza cyangwa se ngo ahakane niba koko Victoire yaje muri ambasade asaba ubuhungiro. Avugana na kimwe mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda, Canon yagize ati: "iki ni ikibazo cya ambasade indani", ko ntacyo yatangariza icyo

Urukuta rurahari da: Perezida Kagame (Photo/ Archive) n'Umuseso (nawe turagira amazina ye ibanga), yatangarije Umuseso ko Ingabire atashakaga ubuhungiro nyirizina, ariko yashakaga ko ambasade y'u Bwongereza imusabira Leta kutamufunga, cyane cyane ko hari amakuru yavugwaga ko Polisi iri bumufunge."Athanase, ushinzwe ihererekanyamakuru muri Ambasade y'u Bwongereza mu Rwanda, we yatangarije Umuseso kuwa 25 Gashyantare 2010, ko yabonye Victoire kuri ambasade gusa, ariko atamenye icyamugenzaga.

Green Party yo iratakamba Hagati aho ariko, mu gihe Victoire we yahisemo kwisabira umutekano mu bazungu, Frank Habineza uyoboye Green Party we aracyafitiye icyizere ubutegetsi bw'u Rwanda ko bwamurenganura mu ntambara arwana yo guhabwa uburenganzira bwo gukora kongere ya mbere itangiza ishyaka. Ibyo arabikora mu ibaruwa yandikiye Minisitiri Musoni James, ushinzwe ubutegetsi bw'igihugu, akanagenera kopi Perezida wa Repubulika, Minisitiri w'intebe, Minisitiri ushinzwe umutekano, na Komiseri mukuru wa Polisi. Impamvu y'iyo baruwa, ni ugusaba kurenganurwa,

Rurageretse na Green Party: Komiseri Gasana (Photo/ Archive) mu ihohoterwa avuga ko agirirwa na Polisi y'igihugu n'akarere ka Gasabo. Muri iyo baruwa, Frank asobanura uburyo Polisi y'igihugu n'akarere ka Gasabo bakomeje kumubangamira, bamuteraterana, n'uburyo Akarere ka Gasabo kamusaba icyemezo cya polisi kandi Polisi ikaba yarakimwimye, ahubwo ikamusubiza ko akazi ka polisi ari ukurinda umutekano w'abantu n'ibyo batunze. Muri iyo barwa, Frank ati: "ibi bikaba byerekana uburyo izo nzego twavuze haruguru zirimo kwitana ba mwana ku nshingano bafitiye abanyarwanda." Iyo baruwa isoza igira iti: "Tukaba twabasabaga, Bwana Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu, Amajyambere rusange n'Imibereho myiza y'abaturage, gukoresha ububasha muhabwa n'amategeko mukagaragariza Akarere ka Gasabo ko gakwiriye kuduha uburenganzira bwo gukora inama yo gutangiza ishyaka ryacu nk'uko itegeko nshinga igihugu cyacu kigenderaho ribitwemerera, bityo ubuyobozi bw'akarere bukaba bwujuje inshingano zabwo." Igitegerejwe ni niba icyizere Frank Habineza afitiye abo yiyambaje kitazaraza amasinde.

Didas M. Gasana

Urup. 4

UMUSESO

No 397, 01- 08 Werurwe 2010

IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA

Managing Director Charles B. Kabonero Cell: 0788354880 Managing Editor Didas M. Gasana Cell: 0788691253 Design and layout Richard M. Kayigamba Cell: 0788671930

Indwara 5 Perezida Kagame arwaye U

bwoba: Indwara ya mbere Perezida wacu arwaye, ni ubwoba. Virus yamuteye iyi ndwara ni ubuzima yabayemo, yakuriyemo, ariko akaba ubu yarabuvuyemo, ariko we bukamuheramo. Ndamwumva Pe. Perezida wacu yanyuze mu buzima bwa gisirikare, kandi kidasanzwe, ahubwo cyo kunekano gukora indi mirimo ijyanye no kuneka, yamukururiye abanzi benshi, bityo, yisanga nta muntu yakwizera. Ubwo turi muri Uganda. Muri 90, Kagame yisanze ayoboye abasirikare ba RPA- bamwe muri bo bataramwemeraga. Icyo yakoze ni ukuba `neutralise' mu nzira zitandukanye, ariko ntiyamenya ibisigisigi byabo birangana iki. Asanga nta n'umwe yakwizerakeretse umufasha we n'abana. Na nyuma y'aho afatiye ubutegetsi, ni mbarwa yizera, kubera ubwoba bwuko abantu bamukura ku butegetsi- niyo mpamvu ubu atavuga rumwe n'abantu nka Gen. Kayumba, Karegeya n'abandi benshi. Nyuma y'imyaka 15 ari ku butegetsi, u Rwanda ruracyari mu nzibacyuhoruracyategekwa gisirikare, ruracyategekeshwa igitugu- kubera ubwoba- kwikorera buri kimwe cyose, kudaha ububasha abantu, na bake abuhaye, babukoresha bakabizira. `Split personality': Iyi ndwara nayiburiye izina mu kinyarwanda. Ninko kutamenya icyo umuntu ashaka, kwivuguruza, kutaba `consistent'. Ku wa 13 Gashyantare 2006, afungura umwiherero wa gatatu, bwa mbere mu mateka ye, Kagame yasaranye abaminisitiri be batubaha abaterankunga, batabereka ko abanyarwanda bakeneye amafaranga yabo. Muri uwo mwiherero, nkuko tubikesha ikinyamakuru The New Times cyo ku wa 17 Gashyantare 2006, Kagame yagize ati: "Njye iyo mpuye nabo, nicisha bugufi, nkakoresha imvugo igaragaza icyo nkeneye. Kubita ba nyakubahwa iyo ari ngombwa ntacyo bintwaye.." Kagame yakomeje avuga, nkuko icyo kinyamakuru cyabyanditse, ko abakozi ba Leta bashaka kwishyira ku rwego rw'abaterankunga, bibwira ko u Rwanda narwo ari igihugu cyigenga. Ko nubwo we ubwe adashyigikiye gusabiriza guhoraho, ibihugu bifite abaturage b'abakene ntibigomba gusuzugura abaterankunga kugeza aho ibi bihugu byihagije (Kagame said the problem with government officials is that they always want to raise themselves to the level of the donors, under the false mentality that Rwanda too is a sovereign state. He said much as he was personally against perpetual dependency on Western handouts, countries whose populations are languishing in abject poverty should

UKO MBYUMVA

Abanyarwanda baragowe!

Amateka ya politiki mu Rwanda akomeje kuba mabi. Buri gihe iyo hari ikintu gihindutse muri politiki, abanyarwanda biturwaho n'ingorane zitandukanye, kandi buri gihe ziturutse ku butegetsi buba buriho. Nk'ubu, hari hashize imyaka isaga 15, nta munyapolitki wiyemerera ku mugaragaro ko atavuga rumwe n'ubutegetsi buriho. Haherukaga ba Twagiramungu na ba Ngango bavugaga ko barwanya Habyalimana, kandi bagakomeza bakaba mu Rwanda. Nabwo kugira ngo iyo ntambwe igerweho, habaye aha FPR yotsaga umuriro Inzirabwoba. Ubu muri iyi minsi, habonetse amashyaka mashya ashaka gutangiza opposition ivuga kuko itavuga yo irasanzwe. Ubu abantu bacitse ururondogoro. Mu midugudu ibintu byaradogereye, urasanga intore zishaka kumenya ishyaka umuntu arimo. Iyo atitabira inama z'umuryango FPR Inkotanyi, ntizibura kumwitirira icyo atari cyo. Nta n'utekereza ko hari abantu batajya bakorwaho n'imihindiro ya politiki. Ubu ngo amalisiti arimo gukorwa! Iyi politiki y'iterabwoba, iranze ibaye umuvumo ku Rwanda. Nawe se, ku bwa Kayibanda, abantu bahumetse ari uko Parmehutu andi mashyaka iyamize. Ku bwa MRND, abantu bagize agahenge ari uko Habyalimana ababumbiye mu bwato bwa Muvoma. Ku bwa FPR, nta ntugunda zindi zikabije zari zarabayeho, zije ari uko PS Imberakuri, Green Party na FDU Inkingi byigaragaje. None se Abanyarwanda bazinyagambura ari uko urubuga rwa politiki rwihariwe n'ishyaka rimwe kandi ry'igitugu? Abanyarwanda baragowe kabisa!

Dore Uko Tubibona

Ubwanditsi

not undermine donors before they become self reliant economically.) Ubu ariko abamaze iminsi bumva Kagame bamuzi ukundi- gusarana abaterankunga, ko u Rwanda rudakeneye inkunga z'abazungu. Si uko ubu u Rwanda rwihagije (kimwe cya kabiri cy'ingengo y'imari kiva iwabo, kandi na Kagame arabizi) ahubwo ni iyi ndwarakutaba consistent. Kuri we, u Rwanda ubu rurigenga, kandi yarabwiraga abari mu mwiherero ko rutigenga. Si ibyo gusa. Kagame arabwira abanyarwanda ko ashakisha abantu bo gushyira mu myanya akababura, hashira umwaka ati muri miliyoni 10, sinabura abo gushyira mu myanya. Kumva amabwire: Kuwa 24 Gashyantare 2010, nari mfite gahunda na Frank Habineza, umuyobozi wa Green Party. Namusanganye n'umwe mu nshuti ze, nsanzwe nzi neza, ariko ntabwo bari bamfitiye amakuru meza. Iyo nshuti ye yahise insubiriramo ibyo yari amaze kubwira Habineza, ko hari umugambi wo kunyica, hamwe na Frank Habineza na Victoire Ingabire, mbere y'amatora. Yakomeje atubwira ko uwo mugambi wacuzwe na Afande Nziza, akawugeza kuri Kagame, akamwereka uburyo turi ikibazo, ko tugomba kwicwa da. Yakomeje avuga ko Kagame yabyanze, Nziza akabinyuza kuri Major Willy umurinda, Kagame akaza kuvaho akabyemera, akamuha go- ahead. Ubwo kandi Hari hashize icyumweru nanditse inkuru yuko Frank apangirwa `gufanyiwa' mu minsi 60. Niba koko uyu mugambi ari wo, Perezida Kagame akabyemera, Gen. Nziza yaradupangiye- atugerekaho ibyaha biremereye. Sinemera ko Kagame yakora ibintu nk'ibi, kubera icyo turi cyo n'icyo dukora, ahubwo yabwiwe amabwire, nawe arayemeraubwo ndavuga niba ari byo koko, ariko ndakeka ahanini ko ari umugambi wo kudutera ubwoba wacuzwe na maneko z'iyi Leta, ariko ntibyanantangaza nkurikije amateka. Iyi ndwara ya Kagame yo ni kirimbuzi,

na Didas M. GASANA

yahiritse benshi bazira amabwire abatoni ba Kagame bamuhaye, nawe akayakira `wholesale'. Joseph Sebarenzi na Patrick Habamenshi, ni zimwe mu ngero z'abasivile. Uwa mbere yazize amabwire yo gukorana n'Umwami, kugambanira igihugu. Uwa kabiri azira amabwire yo kurwanira inyungu z'abahutu. Mazimpaka na Kanyarengwe ni izindi ngero. Karegeya na Kayumba ni izindi. Iyi ndwara yambuye u Rwanda amaboko yarwo, kandi izakomeza kuyarwambura. Superiority complex: Mu kinyarwanda ni nko kwiyemera, kumva afite `monopoly' ku bwenge no ku bitekerezo byiza, binaherekejwe n'ubwirasi, n'agasuzuguro. Dusubire mu kwezi kw'Ukuboza 2001, muri kongere ya FPR yabereye kuri Academy, igihe Kagame yashinjaga Mazimpaka na Kanyarengwe ubugambanyi. Umwe mu bayoboke ba FPR, John Nkongoli, yasabye ijambo asaba Kagame ko hagomba gukorwa iperereza risesuye kuri ibyo birego (cyane cyane ko hari n'abari barabizize kandi babeshyerwa), kandi icyo kibazo kikigwa na komite ya disipuline ya FPR, atari kongere. Usibye kuba byaramubereye intandaro y'ihirima rye, icyo gihe Kagame yamereye nabi Nkongoli cyane, amubwira amagambo umuntu atasubiramo. Impamvu? Kagame ntavuguruzwa, ijambo rye n'igitekerezo cye ni ndakuka, ari hejuru y'abandi banyarwanda bose. Nibaza n'ababajyanama be nka Blair icyo bakora- wenda ni uko ari abera. Ingero nazo ni nyinshi- Karegeya ni `nta mumaro', Oscar Kimanuka ni `nwa nwa nwa'. Kubeshya no kwemera kubeshywa: Rimwe na rimwe ndigengesera kugirango Martin Ngoga atanshinja gusebya umukuru w'igihugu, ariko se mu by'ukuri, umuntu ubwira abanyarwanda ko twihagije mu biribwa, ubushakashatsi bugera kuri butatu- Ubwa UNICEF, Action Aid, na raporo ya PNUD, bwerekana ko abanyarwanda bageze kuri 50 ku ijana bashonje, wamwita iki? Nzisegura kuri Perezida wacu, n'abasomyi bacu nihagira umbwira irindi zina umuntu yamwita. Ingero ni nyinshi, ariko urupapuro rubaye ruto. Kubeshya ndabijyanisha no kubeshywa: Dusubire inyuma mu mwaka wa 2004. Kagame abwira ikinyamakuru The Monitor ko abanyarwanda biyunze 90 ku ijana birenga. Ariko raporo ya sena yabyerekanye ukundi. Niba atari ukwemera ikinyoma cya komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge, yarabeshye. Ingero ni nyinshi- nkaho abwira abanyarwanda ngo bateye imbere, ngo yabahaye demokarasi, n'ibindi. Ubutaha, nzagaruka ku muti w'izi ndwara zoseku buntu kandi. Cellphone: 0788691253 E-mail: [email protected]

UMUSESO

No 397, 01 -08 Werurwe 2010

Urup. 5

N

Abanyamakuru 3 b'Umuseso bakatiwe igifungo

Naho umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru Umuseso, Didas Gasana, hamwe n'umunyamakuru Richard Kayigamba, bo urukiko rwabakatiye amezi 6 y'igifungo kuri buri wese. Ku bihano bahawe bose uko ari batatu, nta n'umwe muri bo wahawe insubikagihano. Uko ari batatu kandi, nta n'umwe wari witabiriye isomwa ry'urwo rubanza rwabereye mu rukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.Urukiko rwasanze nta mpamvu abo banyamakuru bahita batabwa muri yombi urubanza rukimara gusomwa, nk'uko byari byasabwe n'ubushinjacyaha. Urukiko rwasobanuye ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwarugaragarije byerekana ko bahunga ubutabera. Urukiko kandi rwasanze nta mpamvu yo gufunga burundu ikinyamkuru Umuseso, nkuko nabyo byari mu byifuzo by'ubushinjacyaha. Urukiko rwavuze ko ibyo ubushinjacyaha bwashingiyeho bubisaba, ntaho bihuriye n'ingingo ya 83 ndetse n'iya 84 y'itegeko rigenga itangazamakuru. Izo ngingo zivuga ku bihano no ku byaha byihariye bikozwe hakoreshejwe

UBUTABERA

i mu rubanza nshinjabyaha abanyamamakuru batatu b'ikinyamakuru cyigenga Umuseso baregwagamo.Urukiko rwasanze inkuru abo banyamakuru basohoye mu kinyamakuru UMUSESO no. 382 cyo mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009 yivanga mu buzima bwite bw'abantu. Iyo nkuru yavugaga ku rukundo rw'ibanga hagati ya Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'inama y'abaminisitiri, Protais Musoni, hamwe n'umuyobozi mukuru w'umujyi wa Kigali, Dr. Aisa Kirabo Kacyira. Urukiko rwavuze ko iyo nkuru yivangaga mu buzima bwabo bwite hakoreshejwe itangazamakuru. Kubera iyo mpamvu, urukiko rwasanze icyaha kibahama. Rwahanishije umuyobozi mukuru w'ikinyamakuru Umuseso, Charles Kabonero, umwaka w'igifungo. Urukiko rwasobanuye ko ari insubiracyaha, kuko atari ubwa mbere ahanwe. Rwumvikanishije ko mu rubanza yaburanye na Depite Polisi Denis, mu mwaka wa 2006, bwana Kabonero yari yahanishijwe igihano cy'umwaka gisubitswe mu gihe cy'umwaka.

Ndakurikizaho iki? Charles Kabonero (Photo/ Archive) itangazamakuru. Ku ihazabu ya miliyoni 5 ubushinjacyaha bwari bwasabye ko buri munyamakuru yatanga, urukiko rwategetse ko buri wese yatanga miliyoni imwe. Ubwo uru rubanza rwaburanishwaga kuya 27 Mutarama 2010, abo banyamakuru b'Umuseso banze kuburana bitewe n'uko nta bwunganizi bari bafite. Urukiko rwibukije abo banayamakuru batatu b'Umuseso ko bafite iminsi 30 yo kujuririra urwo rubanza. Babiri

Tuzabatsinda m'ubujurire tu: Didas Gasana (Photo/ Archive) muri abo banyamakuru b'Umuseso bakatiwe, Chales Kabonero na Didas Gasana, bafite urundi rubanza mu kwezi gutaha kwa gatatu rubahanganishije n'Umunyemari Tribert Ayabatwa Rujugiro. Abajijwe nyuma y'isomwa ry'uru rubanza, Didas Gasana, umwanditsi mukuru w'Umuseso, yatangaje ko atemera ibyaha urukiko rubashinje,

Ubu ni ubutareba kweli: Richard Kayigamba (Photo/ Archive) ahamya ko batigeze bivanga mu buzima bwite bwa Musoni na Kirabo, kuko ibyo bakoze bibujijwe n'amategeko mpanabyaha y'u Rwanda, ndetse n'itegeko rigenga imyitwarire y'abayobozi mu Rwanda. Ati: "akazi kacu ni ugutuma abategetsi baba `accountable' ku mategeko abagenga, kandi twiteguye kujuririra imikirize y'uru rubanza." Ijwi ry'Amerika

Urup. 6

INKURU NYAMUKURU

-

UMUSESO

No 397, 01-08 Werurwe 2010

Iryavuzwe: Gen. Kayumba nawe akuyemo ake

Itohoza: Ibibazo bye na Kagame n'Impamvu nyayo Jenerali Kayumba ahafashe Leta irategura Manda zo kumufata, akagaruka mu Rwanda Isesengura: Icyo bivuze ku Rwanda n'ubutegetsi bwa Kagame

w'ingabo. Kayumba icyo gihe mu buryo bw'ibanga afungirwa mu rugo, aza kuhava yoherezwa kwiga mu Bwongereza. Nyamara Kayumba yataye ayo masomo agaruka mu Rwanda, Kagame akina ikinamico amugira umunyamabanga mukuru w'urwego rushinzwe umutekano mu gihugu, umwanya nta gushyidikanya yakozemo anekwa cyane. Bamwe mu bamunekaga cyane ni Lt. Col. Emmanuel Ndahiro na Jenerali majoro Jack Nziza. Kayumba ariko yakundwaga cyane n'abasirikare yaba abato n'abakuru ku buryo byakomeje kubera Kagame ikibazo. Abakurikinira hafi bemeza ko abasirikare benshi bakundaga Kayumba kurusha Kagame. Kayumba na Kagame bakomeje kutarebana neza kugeza ubwo Kagame amushyiriye mu mirimo ya gisiviri, amugira Ambasaderi w'u Rwanda mu Buhinde, agamije ahanini kumwigiza hirya y'amabanga ya gisirikare n'imirimo ijyanye nacyo. Kagame yari azi ibyo bizatuma atakara muri politiki n'imyanya imuhuza n'abanyamabanga. Amakuru Umuseso wagiye ubona kenshi agaragaza ko nyuma yo kumwohereza mu Buhinde, Kagame yakomeje gushora amafaranga mu kunea Kayumba ahanini akoresha Lt. Col. Ndahiro, Lt. Col. Joseph Nzababwita na Jenerali Majoro Jack Nziza. Abasirikare benshi bakomeje kuvugana nawe no kugenderana nawe bagiye bagira ibibazo bitandukanyebyinshi Umuseso wagiye ubitangaza. Muri abo harimo Majoro Ben Karenzi, wari umunyamabanga mukuru muri minisiteri y'ubuzima, Col. Patrick Karegeya n'abandi benshi. Uretse abasirikare hari n'abandi bategetsi nka Pascal Ngoga, wari Ambasaderi w'u Rwanda muri Ethiopia wafunzwe ashinjwa ruswa ariko mu by'ukuri azira imigenderanire na Kayumba, n'ikimasa Afande Kayumba yamuhaye. Ibyo byose abakurikiranira hafi bemeza ko byaterwaga n'uburyo Kagame yatinyaga Kayumba. Urugero, Karegeya ahanini yazize kuba yaranze gushinja Kayumba, ibyo Kagame yashakaga ko amushinja. Coup d'Etat Mbere y'ibyo byose, Kayumba akimara kugirana ibibazo na Kagame, haje gusohoka amakuru y'uko uwo musirikare wigeze kuyobora inzego z'iperereza mu ishyamba yashatse guhirika ubutegetsi bwa Kagame (Coup d'Etat), afatanyije n'abandi basirikare bakuru benshi, iza kuburizwamo n'uko amakuru yasotse mbere. Abasirikare bamwe barayifungiwe-nyamara mu bigaragza ko koko Kagame yatinyaga Kayumba, we ntiyafungwa, ahubwo akomeza gucungirwa hafi. Ibibazo bya Kagame na Kayumba byakomeje kuba ibanga rikomeye, nubwo rimwe, abajijwe n'umunyamakuru Guntinya kwicwa no kubura uwo bavugana Amaze gufungwa akarekurwa, Patrick Karegeya yahunze igihugu ahanini abitewe n'uko nkuko bisanzwe iyo ugiranye ikibazo n'ubutegetsi mu Rwanda n'abari inshuti zawe batinya kukuvugisha kugira ngo batisanga mu bibazo. Kuri Kayumba, ikimenyetso cy'uko ntawe uzajya umuvugisha mu Rwanda yagihawe n'uko yapfushije bagatinya no kumutabara mu byago. Mu gihe leta y'u Rwanda nkuko bimenyerewe yatanguranywe ivuga ko Kayumba hari uburyo yitwaye nabi ku buryo yaba yahunze ubutabera, ku rundi ruhande, kimwe na Karegeya kandi, amakuru inshuti za Kayumba zagejeje ku Umuseso ni uko yahoranaga ubwoba ko ashobora kuba yakwicwa kubera ubwumvikane buke na Kagame, bikaba byaragize uruhare mu gutuma afata icyemezo cyo kudategereza. Guhunga kwa Kayumba kuvuze iki ku Rwanda? Abakurikiranira hafi politiki y'u Rwanda n'ubutegetsi bwa Kagame by'umwihariko baremeza ko guhunga kwa Kayumba ari ikibazo gikomeye ku butegetsi bwa Kagame. Kayumba, nkuko umwe mu bamuzi neza ni umugabo ukunzwe mu banyarwanda yaba abasirikare n'abasiviri ku buryo bizagora Kagame gukomeza kubumvisa ko ingoma ye ikomeye, abayirimo bashyize hamwe, Kayumba yakuyemo ake karenge. Urukundo afitiwe mu gisirikare, kuri bamwe ni impamvu ikomeye yo kwemeza ko hari benshi bazavanamo akabo karenge bakaba bakwishyira hamwe mu kurwanya Kagame yaba mu buryo bwa politiki cyangwa ubw'intambara. Umusirikare umwe nawe wahunze u Rwanda yabwiye Umuseso ati; "Kayumba arakundwa cyane. Ndakurahirira ko benshi bazata Kagame vuba aha kubera igikorwa Kayumba yakoze. Afite ubushobozi bwo gucamo ibice RDF kuko abenshi baramukunda kurusha Kagame". Icyo bivuze cya mbere rero ni uko igisirikare cy'u Rwanda gishobora gutakaza benshi kubera `loyality' bafite kuri Kayumba ariko batari bazi ukuri ku bye na Kagame kugeza bu kuko byari byaragizwe ibanga. Icya kabiri nuko n'abari kw'ibere nka Ndahiro cyangwa Kabarebe, nabo bagomba gutangira kwibaza iherezo ryabo- niba Kagame acanye uwaka na Kayumba, ninde `ndakoreka'? Ntawe. Icya gatatu, nkuko abakurikiranira hafi imikorere ya leta ya Kagame ni uko Kagame ashobora kongera gushyushya imitwe y'abategetsi bakuru b'u Rwanda kuri Uganda, yahungiyemo, umubano w'ibyo bihugu byombi ukongera kuba mubi. Ibyo nabyo bikaba bifite ingaruka zitari nziza cyane cyane ko icyo gihugu kirimo abandi banyarwanda benshi bahahungiye biganjemo abasirikare. Charles Kabonero na Didas Gasana

Ibyo mwakomeje kuvuga bya Kayumba na Kagame bikitwa ibihuha none koko bibaye impamo. Guys! You are always victims of truth. Good Job. Plz don't mention my name" Iyo ni SMS imwe muri za SMS nyinshi abanyarwanda bandikiye ikinyamakuru Umuseso. Iryavuzwe riratashye. Ibyitwaga impuha bihindutse impamo. Ese u Rwanda ruyobowe na Kagame ni igihugu umuntu yakwishimira kubamo? Icyo kibazo cyabajijwe mu nyandiko y'igitekerezo mu kinyamakuru Umuseso nomero 396. Kuri Liyetona Jenerali Kayumba Nyamwasa, igisubizo ni oya. Icyo nicyo gisubizo uwahoze ari umugaba w'ingabo z'u Rwanda, mu mpera z'icyumweru gishize yatanze ahungira mu gihugu cya Uganda, agata imirimo yari arimo mu Buhinde aho yari ambasaderi w'u Rwanda muri icyo gihugu. Kayumba yahungiye muri Uganda avuye mu Rwanda, aho yari amaze iminsi ari mu mwiherero n'abandi bayobozi, bikaba bivugwa ko yagiye aciye mu y'amazi. Kayumba ariko yari yaje mbere aje gushyingura umubyeyi we, aguma mu Rwanda. Akimara guhunga, leta ya Kagame yatangaje ko yahunze mu gihe bashakaga kumukurikiranaho ibyo yaba yarakoze mu Buhinde-ntibigeze basobanura ibyo aribyo mu itangazo bashyize mu bitangazamakuru bya leta. Icyo bongeyeho ni uko bari mu biganiro na Uganda byo kuba yajyanwa mu Rwanda, ndetse ko mbere yo guhunga, yari yabanje kubazwa n'ubugenzacyaha. Amakuru afitiwe gihamya yemeza ko ubushinjacyaha bw'u Rwanda, ubwo twajyaga mw'icapiro, bwiteguraga gusohora manda d'arret zimufatisha aho yaba ari hose. Hagati aho, amakuru Umuseso ufitiye gihamya yemeza ko amaze gushyingura umubyeyi we, Kayumba yohereje umugore n'abana be hanze, mu gihugu cy'Ubuhinde, we agasigara mu Rwanda, byumvikana ko yari yamaze gupanga kudasubira mu Rwanda. Intandaro Mu gihe nkuko bisanzwe, leta ya Kagame yo ivuga ko yari agiye gukurikiranwa ariyo mpamvu yaba yahunze, Jenerali Nyamwasa afashe icyo cyemezo nyuma y'igihe kirekire, iki kinyamakuru gitangaza amakuru ajyanye n'imibanire ye mibi na Perezida Kagame, umubano wagiyemo ibitotsi mu myaka igera ku irindwi no kurenga ishize. Kagame na Kayumba bacanye uwaka igihe Kayumba yongezaga amapete abasirikare ba RDF bari kurugamba muri Congo, bifatwa na Leta ya Kigali nko kwikundwakaza ku basirikare (gushaka popularity). Icyo gihe, Kagame yakoresheje ububasha bwe nk'umugaba w'ingabo w'ikirenga amuvana ku mwanya w'umugaba mukuru

Nta maherezo: Gen. Kayumba Nyamwasa

w'Umuseso icyo baba bapfa n'ukuri ku kuba batavuga rumwe, Kagame yasubije ko kutavuga rumwe na Perezida nabyo ari ikibazo, ariko yirinda kwinjira muri `details' z'ibibazo bafitanye, ariko byari bizwi mu nzego z `umutekano kubera uburyo bamunekaga ari nako ikinyamakuru Umuseso cyabigeragaho. Vuba aha, Kayumba yapfushije umubyeyi we, mu muhango wo kumushingura, nubwo Kagame yari I Nairobi, nta mutegetsi w'u Rwanda, cyangwa umusirikare mukuru wahaciye iryera, usibye Afande Kabarebebigaragaza uburyo Kayumba yahawe akato. Mu igabana ry'ubutaka mu Ntara y'Uburasirazuba, intumwa za Kagame ntizatinye kwambura Kayumba ubutaka bwe hafi ya bwose kugeza aho afatiye icyemezo cyo kugurisha inka ze zose. Kayumba none abishyize ku mugaragaro, ahunga Kagame. Impamvu Kayumba ahunze Kuki umuntu nka Kayumba ahisemo guhunga igihugu cye n'ubutegetsi yagize uruhare mu gushyira ku ntebe? Amakuru afite gihamya Umuseso ukesha zimwe mu nshuti ze magara aragaragaza ko intandaro ari ibyo bibazo agiye agirana na Kagame byari byaragizwe ibanga. Muri ibyo, harimo; Igitugu cya Kagame Impamvu ya mbere ni impamvu imaze gutuma benshi bahunga u Rwanda; ni igitugu cya Kagame. Amakuru agera ku kinyamakuru Umuseso kuva ku musirikare umwe ufite ubushuti budasanzwe na Kayumba aremeza ko Kayumba kuva intambara yarangira, yagerageje kumvisa Kagame ko yagabanya gutegekesha abantu igitugu ndetse by'umwihariko akareka gutera ubwoba abasirikare, Kagame arabimwangira. Kenshi, nkuko uwo musirikare abivuga, Kayumba na Kagame bagiye bagira kutumvikana ku byemezo yafataga ku buryo bwo guhana abasirikare ndetse n'ikibazo cy'abicwaga n'abigizwagayo. Muri abo harimo abantu nka Majoro Alex Ruzindana wishwe mu buryo budasobanutse. Kongo Uretse ibyo, Kayumba ntiyigeze yumvikana na Kagame ku bijyanye n'uburyo u Rwanda rwifataga mu ntambara za Kongo aho kuri Kayumba, abasirikare b'u Rwanda basaga nk'abagizwe abakomisiyoneri b'intambara. Rimwe, nkuko uwo mushuti we yabitangarije Umueso, Kayumba yasabye Kagame ko bavana ingabo muri Kongo, Kagame aramubwira ko nagende azivaneyo niba ariko abyumva, bakomeza kutabyumvikana kugeza Kayumba avuyeho. Imiyoborere y'ingabo muri rusange Indi mpamvu yatumye Kagame na Kayumba batumvikana ni Imiyoborere y'ingabo muri rusange ku bijyanye n'imishahara, uburyo bafatwamo nabi byahangayikishaga Kayumba nk'umugaba w'Ingabo, nyamara akabona Kagame we ntacyo bimubwiye. Byageze aho atangira kugaragaza uko we abyumva, ariko nkuko uwo mushuti we abyemeza, Kagame arushaho kumwanga no kumwikanga. Ibyo byarakomeje kugeza Kayumba yigijweyo, ari nabyi bivuyemo kuba yahitamo gufata ake karenge akava mu Rwanda rwa Kagame.

UMUSESO

No 396, 01 -08 Werurwe 2010

Urup. 7

Rosette Chantal Rugamba arasaba kwegura A

makuru agera ku Kinyamakuru Umuseso aremeza ko umuyobozi w'icyahoze ari office y'ubukerarugendo na za parike mu Rwanda (ORTPN) Madame Rosette Chantal Rugamba yaba ari mu nzira zo kwegura ku mirimo ye. Ayo makuru yemeza ko uyu mudamu yaba yarandikiye Leta asaba ko yakwegura ku mwanya w'umuyobozi wungirije ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga amaparike mu kigo gishya cya Leta cy'iterambere( Rwanda Development Board-RDB) ariko akaba atarahabwa igisubizo. Ubwo twandikaga iyi nkuru ntabwo yari yagahawe igisubizo. Kwegura kwa Rugamba ngo kwatangiye mu byumweru hafi bibiri bishize nkuko abantu baduhaye ayo makuru bavuga. Abo bantu biganjemo abakora mu bigo byigenga by'ubukerarugendo bavuga ko Rugamba atigeze yishimira icyemezo cya Leta cyo kuvanga ubukerarugendo hamwe n'ibindi bikorwa harimo ishoramari, ikoranabuhanga hamwe no kubaka ubushobozi bw'abakozi mu kigo RDB. Umuntu umwe muri abo yagize ati: " Nawe se Leta irafata ubukerarugendo ikabuvanga n'ishoramari hamwe no kubaka ubushobozi bw'abakozi n'ibigo maze yarangiza ngo yahombye? Ibyo ntaho byabaye. Ku isi hose ubukerarugendo ni ikintu kitavangika kuko ugifashe nabi urahomba." " Rosette rero yari umuntu twese twemeraga mu guteza imbere ubukerarugendo haba mu bikorwa bye, uko ateye karemano hamwe n'imivugire ye. Leta yari ikwiye kumusubiza icyubahiro cye kuko u Rwanda rumukesha byinshi mu bukerarugendo kandi nagenda bizagabanuka cyane." Tumubajije niba akeka ko Leta izemerera Rugamba kwegura cyangwa izamuha ibyo yaba asaba, yagize ati: " Ntabwo byoroshye kumenya neza ibyo asaba ariko ndakeka ko Kagame ari we uzafata icyemezo kuko ibyo Rugamba yeretse Leta ko izahombamo nihuza ORTPN n'ibindi bigo nkeka ko Kagame atigeze abibona ngo afate icyemezo." Twifuje kumenya kandi niba Rugamba aramutse yemerewe kwegura niba hari ingaruka byagira ku bukerarugendo mu Rwanda maze uwo muntu ati: " ubukerarugendo bwacu bwabura agaciro kuko Rugamba yari umugore wubatse izina haba mu Rwanda no hanze yarwo. Abasura u Rwanda benshi baba bazi Rugamba kandi koko iyo urebye, usanga ari byo. Ibyo rero byaduhombya kuko kubona undi muntu uzi kwakira neza abantu nkawe kandi uzi no kuganira n'abakerarugendo

ITOHOZA

· Ngo yaba yererekanye igihombo kizava mu ivangwa rya ORTPN n'ibindi bigo yimwa amatwi · Iyegura rye ryaba ari ikimenyetso cy'ihirima ry'ubukerarugendo mu Rwanda

Ariko RDB imaze kubaho ntabwo byose byagenze neza kuko hajemo amatiku yose ajyanye n'imyanya yaba yaratanzwe. Ibyo byatumye Gatare avamo ahabwa kuba umujyanama mu by'ubukungu wa Perezida Kagame. Bakuramutsa nawe yakuwemo asimburwa na Nyirishema Patrick ubu none Bakuramutsa yajyanywe nawe muri Perezidansi. Rugamba yarakomeje hamwe n'AKamanzi. Ariko ibyo nabyo ntabwo byanyuze Leta kuko yaje gusanga RDB ikwiye ivugurura maze ishyiraho itsinda rikuriwe na Himabara David. Ariko mbere gato, andi makuru twari dufite yavugaga ko Joe Ritchie wari ukuriye RDB yari afitiwe urwango aza no kwirukanwa arigendera ariko Kagame ntiyabimenya. Kagame niwe wazanye Ritchie kuko Ritchie afite ubuhanga mu bijyanye n'ubucuruzi cyane. Ritchie ubwe yivugiye ko bitari bimworoheye kuko kuyobora ikigo cya Leta byari bitandukanye ko kuyobora ikigo cyigenga. Ibyo bivuga ko yari afite imbogamizi mu gufata ibyemezo nk'uko yabitangarije itangazamakuru. Yavugaga ko umuvuduko yabaga ashaka mu bikorwa atawubonaga kuko hari izindi nzego zabanzaga gufata ibyemezo bityo RDB nayo ikagendera kuri ibyo. Nyuma ariko Ritchie amaze kwirukanwa, Kagame ngo agiye muri Amerika, aza gukubitana nawe maze amubwira uko byagenze. Ubwo Kagame ngo yahise azana Ritchie aragaruka nyuma Ritchie akomeza imirimo ye. Ntibyatinze ariko Ritchie yaje kuvanwaho akomeza kuba umujyanama wa Kagame. Ritchie rero yaje gusimburwa na John Gara ubu akaba ari we uyoboye RDB. Ariko rya tsinda rya Himbara ryaje no guha akazi Gara ryaje no kuvugurura maze imyanya yose yari ikuriwe n'abayobozi bakuru bungirije harimo na Rosette Rugamba igabanyirizwa agaciro. Muri iryo vugurura icyitwa ubukerarugendo cyarafashwe kivangwa n'ibindi byinshi byitwa ko ari ishami ryo guteza imbere ubukungu. Aha rero ngo haba harahaye Rugamba agaciro gake bigatuma ashaka kwegura. Kuba rero ngo Leta yarafashe

ntabwo byakorohera u Rwanda. Njye mbona yaba ariyo ndunduro y'ubukerarugendo bwacu n'uko ORTPN irundukiye muri RDB." Haciye igihe kinini Leta ivanze ibigo bigera kuri bitandatu maze bikora ikigo kimwe ari cyo RDB kugira ngo iterambere ry'igihugu ribashe kwihuta. Ibyo bigo ni icyahoze ari ORTPN, icyahoze gishinzwe ikoranabuhanga muri Leta(RITA), icyahoze gishinzwe kureshya abashoramari hamwe no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (RIEPA), icyahoze ari ubunyamabanga bwo kwegurira ibigo bya Leta abikorera(Privatisation Secretariat), icyahoze gishinzwe kubaka ubushobozi bw'abakozi n'ibigo (HIDA) hamwe n'ishami ry'ikigo cya Leta cyo kurengera ibidukikije (REMA). Ibyo bigo bikimara kuvangwa bikitwa izina rimwe ari ryo RDB, byinshi byaravuzwe ariko Leta irabyirengagiza. Ibyo bigo byahise bishyirwa mu gatebo kamwe maze bigahabwa na biro imwe iri ku gishushu bimaze guhindurwa ikigo kimwe byahise bihabwa kuyoborwa n'umuzungu w'umunyamerika uvuga ko ari inshuti y'u Rwanda witwa Joe Ritchie. Abahoze bayobora bya bigo bigize RDB ari bo Gatare Francis wayoboraga RIEPA, Rosette Chantal Rugamba wayoboraga ORTPN hamwe na Nkubito Bakuramutsa wa RITA bahise bagirwa abayobozi bungirije ariko bashinzwe bya bigo byahindutse amashami muri RDB. Gatare yahise agirwa umuyobozi wungirije umuyobozi mukuru naho Rugamba agirwa umuyobozi wungirije ushinzwe ubukerarugendo na za parike naho Bakuramutsa agirwa umuyobozi wungirije ushinzwe ikoranabuhanga. Abandi bakozi bakuru nabo bahawe imirimo ariko isa naho itandukanye n'iyindi bari bafite mbere. Urugero nk'uwahoze yungirije Gatare muri RIEPA Claire Akamanzi yagizwe umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri RDB. Icyahoze ari Privatisation cyahawe irindi zina ariko riganisha ku ryari risanzwe ryo kwegurira burundu abikorera ibigo bya Leta cyangwa kugurishamo imigabane.

Yarananijwe? Rosette (Photo/ Archive)

ibigo bimwe harimo na ORTPN ikabivanga bikabyara kimwe, ntabwo byashimishije benshi kuko ngo byakozwe nta bushakashatsi buhagije bwakozwe ngo harebwe inyungu n'igihombo. Mu bantu rere ngo bagaragaje igihombo bizatera u Rwanda ngo harimo na Rosette Rugamba ariko ngo impungenge ze zimwe ntizahabwa agaciro. Nubwo yakomeje gukora ariko ngo ntabwo yari yishimiye kubona ko ubukerarugendo bufatanyijwe n'ikoranabuhanga hamwe n'ishoramari. Ubusanzwe ibi bigo bitaravangwa, byari bifite ubwisanzure maze bano bagizwe abayobozi bungirije ari bo babiyoboraga. Ibyo byabahaga ingufu zo gukora uko bashaka byaba mu gukoresha amafaranga hamwe no kuyashaka. Mu bantu bakoreshaga amafaranga cyane harimo na ORTPN ya Rosette Rugamba ariko kandi akayabyaza inyungu cyane kuko ubukerarugendo buracyari ubwa mbere mu kwinjiza amadovize menshi mu Rwanda. Kuba rero Rugamba yaratswe ubwigenge bwe kandi yinjiriza igihugu byaba biri mu bintu byatumye ashaka kwegura ku mwanya wo kuyobora ubukerarugendo ariko adafite ubwisanzure mu gufata ibyemezo. Kuba Rosette yaratinze kwegura rero ngo ntabwo ari uko atabonaga ikibazo ahubwo ngo yari yarimwe amatwi. Nubwo ariko ubukerarugendo bwakoze neza mu myaka yashize, umwaka wa 2009 bwakoze nabi kuko baba abakerarugendo baragabanutse binatuma n'amafaranga abakomokaho agabanuka. Abasura u Rwanda bagabanutseho 9% bagera ku 689,952 muri 2009 bavuye ku 765,000 muri 2008. Ibyo byatumye n'amafaranga aturuka ku bukerarugendo nayo agabanukaho 6% ava kuri miliyoni 186 z'amadorali y'Amerika muri 2008 agera kuri miliyoni 174 muri 2009. Ibi bivuga ko u Rwanda rwananiwe kugera ku ntego y'abakerarugendo 760,000 hamwe n'amadolari y'Amerika miliyoni 190 rwashakaga muri 2009. Iyi ikaba ari inshuro ya mbere aho ubukerarugendo bw'u Rwanda bushegeshwe aka kageni mu myaka icumi ihise. Bityo kandi ni ingaruka mbi ku bukungu bw'igihugu kuko ubukerarugendo ni ubwa mbere mu kwinjiriza igihugu amadevize. Ingabire Lydia [email protected]

Urup. 8

UMUSESO

No 397, 01- 08 Werurwe 2010

M

bere yo kugira byinshi mvuga kuri uyu mugabo, reka mbanze nibutse abasomyi ho gato amateka yaranze u Rwanda kuri uyu mugabo, mbone kugera kuri ibyo bigomba kwibukwa. Uyu mugabo yabaye umwe muri ba fondateri b'ishyaka MDR-PARIMEHUTU, imvururu zo muri 59 bikaba bivugwa ko ari we zakomotseho ubwo ngo yakubitwaga n'insoresore z'abatutsi mu Byimana. Hanyuma y'izo mvururu zatumye abatutsi benshi bahunga. Mbere yahoo gato ariko umwami Rudahigwa yari yarahagurutse arwanira ko igihugu cye cyigenga aza kwicwa kubera ako kayihayiho ko gushakira byinshi byiza u Rwanda. Aza gusimburwa na murumuna we Kigeli Ndahindurwa nawe wahise avangirwa n'akagambane k'ababiligi Parmehutu n'Aprosoma bamwirukana mu gihugu Rwanda -Urundi bihabwa ubwigenge bucagase ku buryo butunguranye. Nyuma y'ihunga ry'umwami Kigeli n'abandi banyarwanda, u Rwanda rwasigaye ruyobowe n'ababiligi barimo batyaza Mbonyumutwa na Kayibanda bashakamo uwo bazagabira igihugu. Iryo tyaza rikaba ryarashinzwe Col. Guy Logiest wari uvanywe Kisangani ho muri Kongo ari nawe wayoboraga by'ukuri igihugu, kuva Kigeli yahunga. Taliki ya 25/1/1961 nibwo umubiligi Horroy mu butumwa yatanze, avuga ko u Rwanda na Urundi bibaye ibihugu bitandukanye kandi bikaba bihawe ubwigenge bucagase, ari nabwo uwari uhagarariye u Bubiligi muri icyo gihe yahise atangaza ibyo batekereza ku byemezo byari byatanzwe na Loni. Nyuma y'iminsi itatu gusa Mbonyumutwa yahise agirwa Perezida wa mbere w'agateganyo w'u Rwanda. Hari Taliki ya 28/01/1961, akaba yaramaze kuri ubwo buyozi amezi hafi icyenda. Yaje gasimburwa na Kayibanda.

Icyo Leta ya FPR igomba kwibaza mbere yo kwimura imva ya Dominiko Mbonyumutwa

Nyuma y'icyo gihe rero yayoboye u Rwanda akaba yarabaye Minisitiri na Depite ku bwa Kayibanda akaza kubuvanwaho n'abandi barimo Gitera babita ingwizamurongo. Nyuma y'ihirikwa rya Kayibanda, yaje kugirwa umuyobozi mukuru w'abatangaga imidali n'ibikombe by'ubutekinisiye tumenyereye. Nta wundi mwanya uzwi yongeye guhabwa kugeza aho yitabiye Imana ku ngoma ya Yuvenali Habyarimana, aho nyuma y'iminsi itatu y'icyunamo mu gihugu hose, yaje gushyingurwa muri sitade icyo gihe yitwaga iya demukarasi, ahashyingurwa nka Perezida wa mbere w'u Rwanda mu butekinisiye bwa MRND mu rwego rwo kwereka amahanga ko iyo Leta imushyinguye mu cyubahiro nk'umuntu wari ukunzwe. Nyamara benshi bari bamuzi, bari bazi ko ari Leta ya Kayibanda ndetse n'iya Habyarimana batongeye no kumureba irihumye nyuma yo kwicakirira ubutegetsi. Igitekerezo cyanjye rero kikaba atari ukuvuga amateka ya Mbonyumutwa ahubwo ari ukugaragaza impungenge z'ibyo dushobora kuzaraga u Rwanda rw'ejo mu gihe iyo mva yakwimurwa bitabanje kwigwaho ngo binonosorwe neza ku buryo byazateza ingingimira muri bamwe mu banyarwanda. Kwirinda amaranga mutima muri icyo gikorwa Nyuma y'ihirima ry'ubutegetsi bwa MRND na Habyarimana, ubutegetsi bwa FPR bwahinduye byinshi ngiryo ibendera, `indirimbo yubahiriza igihugu, puraki z'ibinyabiziga, Itegeko nshinga, igifaransa n'ibindi. Ubu hakaba hagezweho iyimurwa ry'imva y'uwabaye Perezida wa mbere w'u Rwanda. Nyamara nkuko Umuseso ubikesha benshi mu banyarwanda, byinshi koko byari bikwiye guhinduka kubera amarangamutima yari yarabikorewemo ariko na none ngo FPR yaba yarabihinduye na none muri ayo marangamutima no mu bwirasi ku buryo babona ko kuzavuga amateka no gutegereza ibibi cyangwa ibyiza bizakurikiraho. Impamvu ntekereza ko icyo kintu cyakwigaho ndetse kigashyirwa no mu itegeko nshinga, ni uko akenshi mu ihindurwa ry'itegeko nshinga, mu bihugu byinshi haba muri Afurika ndetse no hirya y'amazi, iryo tegeko rikunda guhinduka akenshi mu nyungu z'abaperezida bariho. Aha rero nkaba numva iryo tegeko ryajyaho nta marangamutima abayemo, hanyuma bikaba nka wa mugani wa Yezu ngo "jya ukunda mugenzi wawe nkuko wikunda" kandi koko no mu Rwanda kuva kera iyo buri munyarwanda aba yaratekereje ko ibyiza yiyifuriza n'abandi babikenera, izi ngaruka tubona, ntekereza ko ntaziba zarabaye ndetse tutanatekereza ko zanaba iwacu. Naho ubundi bikomeje gutya, bizagera no ku buvivi bwacu bagihangayikishwa n'amateka mabi twabaraze. Kutigira ntibindeba kw'abayobozi bose Nkuko mugenzi wanjye Kabonero yigeze kubyandika muri bimwe bijya bimubabaza, abayobozi b'iki gihugu baba abo muri FPR cyangwa mu bana batajya bakura ihora ihetse, bose ni ukwiyicarira mu ntebe nziza, mu makote ya kiyobozi, ubundi bagategereza umwera uturutse ibukuru. Ubundi bagategereza ko ukwezi gushira bakakira akayabo kavuye mu marira y'abo bahagarariye; bati dukunda igihugu harakabaho FPR. Nubwo benshi bavuga ko bazagwa inyuma ya Kagame, ni ibitekerezo byabo kandi ni n'uburenganzira bwabo, ariko njye uko mbibona baramushuka kandi nabo batiretse kuko igihe bavuze yego kuko ari yo yavuze bakavuga oya kuko ari yo yavuze, batekereza

ISESENGURA

-Akagambane k'u Bubiligi, Parmehutu n'Aprosoma - Bimwe mubyavugiwe n'ibyakorewe kuri sitade kamarampaka ntibyari bikwiye kwibagirana

bugufi kuko n'abana babo bashobora kuzasigara bavuga nkuko ubu abana b'abategetsi ba kera ubu bibuka gusa ko ba se bari ba Colonel abandi ba minisitiri n'indi myanya, bicaraga heza bakarya uko bashatse, bakamena ibyo bashatse reka sinakubwira ... Ayo mateka nyuma y'ibyabaye muri iki gihugu ntiyari akwiye na none kuzarangwa ku bana bawe, banjye n'abe. Nkuko ubu bigoye ko mwene Habyalimana yasangira na Cyomoro hanyuma ngo amubwire ko se yabahe Perezida nawe. Icyubahiro gikwiye guhabwa imva yanjye, yawe, ye Buri muntu wese kuri iyi si, yifuza kubaho neza, kurya neza kuramba ndetse no kutazapfa nubwo twese tuzi ko Imana yavuze ngo "no gupfa muzapfa". Ibi byifuzo rero bya buri umwe muri twe, byakabaye bihuzwa n'ibyabaye ku Rwanda maze nubwo nzi ko gupfa byo bidakundwa na buri wese, ariko na none nta n'uwakwifuza ko imva ye yashinyagurirwa kuko nzi ko kamere yacu ikunda ibyiza. Bitabaye ibyo, ngo icyo gikorwa kizakorwe mu bushishozi, njye nifitiye ubwoba ko nyuma ya Mbonyumutwa, uzasimbura FPR azasanga aho Rwigema, Agata, Rudahigwa, umusirikare utazwi, abacu bazize Jenoside .....nawe yazafata aho baruhukiye nk'ibibanza byiza byanyuzwamo umuhanda wa gari ya moshi dore ko yatinze.bityo nkuko insoresore na Mbonyumutwa baraze u Rwanda amakimbirane FPR nayo ikaba iraze Intore umwiryane aho kuba ubumwe n'ubwiyunge. Richard M. Kayigamba [email protected]

Wasize amateka ki imusozi? Mbonyumutwa (Photo/ Net

haramutse hagiyeho irindi shyaka naryo rishobora kugira bimwe ryahindura naryo uko ryishakiye. Ibi bikaba bishobora kuzaba impamvu zo guhindagura ni ibitari ngombwa kubera gupinganwa. Kuki abategetsi bacu badashyiraho ibintu bigomba kuramba?, ntibibe nk'amabendera y'amashyaka cyangwa imyenda y'abagore kuko nyirabyo abihindura uko yishakiye kandi bikaba ari uburenganzira bwe. Bakwiye kumenya ko ibyo abanyarwanda bahuriyeho ari iby'abanyarwanda atari iby'umuyobozi uyu n'uyu wahiritse ubutegetsi cyangwa wabugiyeho mu zindi nzira. Aha rwose njye nkaba nemeranya nabo , ko ubu itegeko nshinga rihindurwa nk'indirimbo z'abasukuti. Kuki mbere yo kwimura iyo mva batabanza bagashyiramo uko bizajya bigendekera abandi bahawe n'Imana uwo mwanya w'imbona muntu umwe mu gihugu! Ko burya akenshi atari ubutwari aba yararushije abandi ahubwo ko ari Rurema iba yagennye, abandi natwe tugategereza

Ruswa y'ikigugu n'akarengane: No kubaza ikibazo Kagame bizamo ikimenyane

Bikurikira urup 3 ariko ntibyamuhiriye kuko yabonywe n'umuyobozi w'umurenge, n'umuyobozi wa polisi bari bazi neza icyo agiye kubaza Kagame, bahita batuma umupolisi kumuvana ku murongo. Kagame agenda ntacyo amubajije. Yongeye kumva ko azasura Kirehe naho ajyayo areba ko wenda ho amahirwe yamusekera akaba yamugezaho akarengane ke. Ariko naho ntibyamuhiriye kuko naho bahise bamubona bamukura ku murongo. Nyuma y'igihe gito Kagame agiye, umuyobozi w'umurenge n'abahagarariye MTN, baje iwe bamaze kubona ko nawe amaze kumenya kwitangira ibibazo, bamutegeka ko agomba gufata miriyoni imwe yayanga byose agaheba; nawe arayanga ababwira ko bagomba kumuha nk'ayo baha abandi 3.000.000 FRW. Baramushwishurije barigendera, bageze hafi y'umurenge bamutumyeho umukuru w'akagari ko yemera 1.500.000 Frw wanamugiriye inama yo kuyemera kuko bitabaye ibyo azabura intama n'ibyuma. Yarayemeye n'ingingimira murabyumva kuko ntawe uburana n'umuhamba. Ikibazo amaze kuyemera baramusinyishije barangije barayamwima. Yaje kugirwa inama yo kujya ku Muvunyi. Bamwakiriye neza. bumva n'ikibazo cye, ariko nabo bamaze kuvugana na MTN baramuringana. Yongeye kugirwa inama yo kujya kureba Mukantagazwa no kwandikira Perezida. Yaramwandikiye ariko ntiyamenye niba byaramugezeho ariko Mukantaganzwa yaje kumufasha amubwira yuko agiye kumugeragereza akabona nibura abonye n'ayo bamwemereye. Yaragerageje koko ndetse uyu mukecuru amwumva atakamba avuga ko basi babigirira we (Mukantagazwa). Arangije kuvugira kuri telefoni yamubwiye ko ajya mu Rugwiro, ko ikibazo kigiye gukemuka. Ahageze naho bamubwiyeko agenda agafata ayo `bamuzanira na contrat, arasinya, aragenda yakira utwo. Ubu akaba asaba atakamba ko Perezida Kagame yamufasha agasubizwa uburenganzirabwe nawe agahabwa nk'ayo abandi bahabwa (3.000.000frw) ni ukuvuga agahabwa ayo bamunyanganyije asigaye 1.500.000 Frw. Byakiriwe na K.M.Richard

UMUSESO

No 397, 01 -08 Werurwe 2010

Urup. 9

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo iminsi y'igisambo ni 40, kandi ngo ikinyoma ntigihabwa intebe kabiri. Iyi migani yombi ariko reka yunganirwe n'uyu uvuga ko agatinze kazaza ari amenyo ya ruguru. Muri yi minsi iyo witegereje ibimaze iminsi bivugwa n'abayobozi b'u Rwanda, uhereye kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame, usanga koko bwa bwoba Umutegarugori Ingabire Victoire yakomojeho ubwo yakandagizaga ikirenge mu Rwanda, bwarokamye Abanyarwanda. Ariko noneho igitangaje ni uko usanga FPR na Perezida Kagame ari bo bafite ubwoba bwinshi! Reka babugire bufite ishingiro, bakurikije uburyo bahemukiye Abanyarwanda n'ubu kandi bakibahemukira, imyaka ikaba irenze 15. Reka nibarize Kagame na FPR, niba bemera ko u Rwanda baruteje imbere bahereye mu mwaka wa 1994, ni kuki bashobora kugirira Ingabire ubwoba? Kugeza ubwo Perezida Kagame ubwe,

Kagame na FPR nibo Bafite Ubwoba Buruta ubw'Abandi Banyarwanda

yibukije abagize urwego rw'ubutabera ko bagomba guhana ingengabitekerezo ya jenoside. Kubibutsa bifite aho bihuriye na Victoire, ndabibutsa ko ubu mu byo urwego rushinzwe iperereza mu Rwanda rwo muri polisi y'igihugu rukurikiranyeho Vactoire harimo n'ingengabitekerezo ya jenoside. Iyo rero umujuge mukuru'Perezida Kagame" yivanze mu rwego rw'ubutabera , akarwibutsa ibyo rugomba gukora, mujye mumenya ubutumwa aba ashaka gutanga n'uwo aba ashaka ko rumukiza. Mu myaka ishize Umuseso wigeze kwandika igitekerezo cyagiraga kiti" Kagame azabwira iki Imana?". Ndumva aho ibintu bigeze ku batari inkomamashyi, barabonye igisubizo. Kagame na FPR nibahura n'Imana, ndumva nta kintu bazabona cyo kuyibwira, uretse kugira ubwoba bwinshi, ururimi rwabo rukagobwa, bagatangira kudidimanga. Kagame na FPR reka bagire ubwoba, kandi noneho batangiye kubugaragaza, ni uko cya kinyoma cyabo kigenda kirushaho gutahurwa uko bwije n'uko bucyeye. Ubu se Kagame na FPR niba nta bwoba bafite, bazemera noneho amatora akorwe mu mucyo hatabayeho ubujura bw'amajwi? Barabizi neza ko yaba mu mwaka wa 2003 mu y'abadepite mu mwaka wa 2008 hose FPR icyo yakoze ari ukwiba amajwi. N'ubwo mbajije ikibazo nka mwarimu, byo ntibabikunda. Za ntore zabo zaba zishinzwe iki ko bazi neza icyo bazitoje. Uko amatora ya Perezida wa Repubulika yegereza niko bagenda barushaho kugaragaza ubwoba bwabo cyane. Niba nta bwoba bafite, ni kuki itegeko nshinga ryatowe n'abaturage mu mwaka wa 2003, barihindura buri munsi mu nyungu zabo? Kagame na FPR bagomba kugira ubwoba kubera ko iminsi yabo iragenda isatira ya yindi 40. Uko iminsi igenda, abaturage bagenda bashirika bwa bwoba ariko bo bukarushaho kubokama. Hari uwakekaga ko mu Rwanda hashobora kuvuka amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi maze akabona abayoboke ku mugaragaro. Uzajye kwirebera iyo Green Party n'Imberakuri bakoresheje amanama. Ku babikunda ni uko badashaka gukomeza kuba imbohe za FPR, bigobotora bwa bwoba yabashyizemo ikabagira ingwate. Kagame na FPR ubwoba bagomba kubugira nk'abantu, kandi bazi neza ko sakindi ibyara ikindi. Ibi ndabyemeza kubera ko mu myaka irenga 15 bategeka, banagikomeza, icyo bakoze ari uguheza Abanyarwanda mu bukene, mu bujiji, kubicisha inzara kugeza aho abana babo bibasiwe na bwaki, gutegekesha ikinyoma n'igitugu, kwimika icyenewabo aho umwana utazwi niyo yaba yararangije kaminuza adashobora kugira aho amenera abona akazi, gusahura umutungo w'igihugu, guhembera urwikekwe mu Banyarwanda. Ibyo FPR na Kagame bakora ni byinshi kandi nabo bazi neza ko ibibi mu byo bakora biruta ibyiza. Uko bucya bukira, Kagame na FPR bazi ko bigenda bishyira ku iherezo

MAIL BOX

ryabo. Kandi nabo barabizi neza ko ibyo bakora byose bazagera ubwo babibazwa. Niba Kagame na FPR batewe ubwoba na Ingabire umaze imyaka n'imyaka ataba mu gihugu, ibi bigaragaza uburyo FPR nayo ubwayo ari "igikuri "muri politiki kimwe na PL na PSD. Kagame na FPR bagomba kugira ubwoba kubera ko batabugize baba nta mutima nama bagira. None se umunsi abantu nka ba Karegeya bari inkoramutima za Kagame banabitse n'amabanga menshi ye, nkeka ko yiganjemo ibibi byinshi, bazatangira kuvuga, cyangwa igihe nabo bazandika igitabo bagashyira hanze Kagame na FPR, icyo gihe noneho Kagame na FPR bazamusubiza nk'uko babikoze ku bwa Abdul? N'ubwo Abanyarwanda bafite ubwoba kugira ngo baramukeho kabiri, ndahamya ko Kagame na FPR ari bo badagadwa kubarusha. Umusomyi w'Umuseso

Ubufaransa : Nta mbabazi, manda ziracyahari

Imbabazi? Sarkozy yarabihakanye - Manda: Salkozy nta bushobozi afite bwo kuzivanaho Intambwe? Umubano uvuye ahabi cyane ugaruka ku kuryaryana - Intsinzi ni iyande?

ruhare bwagize muri jenoside y'abatutsi yo mu 1994. Urwo ruhare, Leta y'u Rwanda yerwemeje muri raporo yashyize ahagaragara nyuma yahoo umucamanza Bruguirre asohoreye manda zishinja abayobozi bakuru b'u Rwanda muri iki gihe uruhare rwabo mu guhanura indege y'uwahoze ari Perezida Juvenal Habyarimana. Muri iyo raporo yafashwe nko kwihmura k Bufaransa kubera ibirego byatanzwe na Bruguirre, u Rwanda rwagaragaje ko abategetsi b'Ubufaransa benshi bagize uruhare muri jenoside y'abatutsi ku mugaragaro. Ubufaransa ntibwigeze bubyemera kimwe nuko butashimishijwe n'uburyo u Rwanda rwiirukanye Ambasade yabo mu Rwanda. Ubutegetsi bwa Kagame uretse gusohora iyo raporo nko kwihumura ku Bufaransa, icyo bwashakaga cyane nyuma yaho nkuko na Kagame yakomeje kujya abivuga mu biganiro bye na za disikuru ni uko Ubufaransa bwasaba imbabazi kuri urwo ruhare. Mu kiganiro kimwe, Kagame yavuze ko umubano uzongera gutungana, ari uko basabye imbabazi. Izo mbabazi zisabwa? Salkozy yagombaga kuzisabira mu Rwanda? Yego, byari bitegerejwe, nyamara uw muyobozi nubwo yazuye urwibutso rwa jenoside ntiyasabye izo mbabazi mu izina ry'Ubufaransa. Salkozy kandi ntiyibagiwe ahubwo ntiyemera ko Ubufaransa bukwiye gusaba imbabazi. Itohoza ryakozwe n'uyu mwanditsi ryerekana ko Salkozy yahakaniye abazanye icyo gitekerezo na nyuma yaho bamwibukirije ko Ububiligi n'Amerika bazisabye. Salkozy yababwiye ko Ububiligi bwazabye imbabazi kuko bufitanye amateka n'u Rwanda ajyanye n'Ubukoloni naho Amerika akaba ari uko ntacyo Amerika yakoze ndetse na loni bafitemo imbaraga nyinshi ntacyo yakoze. Kuri we ngo Ubufaransa bwaratabaye nubwo bwaje butinze kandi bukazana ingabo zidahagije, ariko bwaratabaye kandi nta ruhare bagize muri jenoside, bityo nta mpamvu yo gusaba imbabazi. Icyo ni ikibazo kizakomeza kubanisha nabi u Rwanda n'Ubufaransa nubwo Ambsade zafungurwa. Manda? Kagame n'ubutegetsi bwe bari bizeye ko ibiganiro byabo na leta ya Salkozy ahanini bafashijwemo na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'icyo gihugu, Kouchener bizatuma manda z'Umufaransa Bruguirre zivanwaho. Nyamara, amakuru Umuseso ufite agaragaza ko Perezida w'Ubufaransa yibwiriye Kagame ko uretse we wifitiye amahirwe y'uko ukurikije demokarasi iri mu gihugu ayobora, adafite ububasha ku mikorere y'abacamanza. Yamubwije ukuri kuko ari Kagame nko mu Rwanda byamworohera, ariko mu bihugu byigenga, Perezida aba adashobora kwivanga mu mikorere y'ubucamanza. Ni ikibazo cyatuma aneguzwa; ikiguzi Salkozy atatanga ku bw'inyungu za Kagame n'ubutegetsi bwe. Uko biri kose ariko bivuye ahabi cyane bigarutse ku kuryaryana-ari nayo yari intego y'umutekenisiye wabyo Kouchener. Intsinzi ni iya nde? Hamwe nibyo, intsinzi ku byo abanyarwanda n'isi yose ibona ubu hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa ny'UBufaransa kuko bugarutse mu Rwanda, mu byo Ubutegetsi bwa Kagame bwifuzaga, abanyarwanda bagiriye mu muhanda (babisabwe n'ubutegetsi) nta na kimwe kibonetse. Charles B Kabonero

-

Uruzinduko rwa Perezida w'Ubufaransa, Salkozy mu Rwanda rurafatwa nk'ikimenyetso cy'uko umubano w'ibihugu byombi ugenda ugaruka mu buryo. Nibyo, ariko ku bakurikiranira hafi n'ubndi uzagarukira aho wari uri bagifite Ambasade mu Rwanda mbere y'itangwa rya Manda zo gufata abayobozi bakuru b'ingabo z'u Rwanda. Icyo gihe kandi ntawavuga ko wari umeze neza, uretse ko n'akariho k'aza Ambasade kavuyeho. Uwahoze ari minisitiri w'ububanyi n'amahanga mu Rwanda igihe umubano wavagaho burundu, Ambasade zifungwa, Karoli Murigande icyo gihe yatangarije ikinyamakuru Umuseso ko n'ubusanzwe Ubufaransa bwari mu Rwanda buhakorera ibikorwa byo kugambanira igihugu gusa. Muri make, yemezaga ko nubwo hari za Ambasade, nta mubano bari bafitanye. Uyu munsi rero ikibazo kibazwa ni; "Ese ubu umubano uzaba uhari koko, cyangwa n'ubundi ni ugufungura za Ambasade, ishuri n'ikigo cy'umco gusa? Igisubizo ni uko mu gihe cya hafi ikigaragara ni uko n'ubundi ari umubano w'uburyarya gusa. Impamvu nini yabyo ni uko ibibazo bibiri ubutegetsi bwa Kagame bwifuza byatuma umubano ugaruka koko bias nkaho bidashoboka; Imbabazi? Icya mbere ni ikijyanye n'uko Ubufarasana bwaba bwasaba imbabazi ku

Ku rupapuro rw'umweru n'umukara Urupapuro rwose: ½ cy'urupapuro: ¼ cy'urupapuro: 1/8 cy'urupapuro: Eye-Piece: Ku rupapuro rw'amabara Urupapuro rwose: ½ cy'urupapuro: ¼ cy'urupapuro: 1/8 cy'urupapuro: Eye-Piece:

Ibiciro byo kwamamaza

400.000 FRW 250.000 FRW 150.000 FRW 80.000 FRW 50.000 FRW 700.000 FRW 500.000 FRW 300.000 FRW 150.000 FRW 100.000 FRW

Uko ugenda wamamaza inshuro nyinshi, ugabanyirizwa ku buryo bukurikira: Inshuro enye (4) 5% Inshuro umunani (8) 10% Inshuro cumi n'ebyiri (12) 15% Inshuro makumyabiri n'enye (24) 20% Inshuro mirongo ine n'umunani (48) 25% Amafaranga yose yo kwamamaza atangwa mbere. Ukeneye ibindi bisobanuro, wahamagara 0788686919 cyangwa 0788570640

Uri umucuruzi none urifuza ko abakiriya bakugana ku bwinshi, batumeho Umuseso maze wirebere; ababikoze nibo bazi ibanga! Wizuyaza, kandi imiryango ihora ikinguye!

Urup. 10

UMUSESO

No 397, 01 - 08 Werurwe 2010

P

Kubyakira ntibigoye. Bisaba; Kudatekereza, kutibaza ku ngaruka zabyo, kumenya ko ari ko gukunda igihugu, ari imiyoborere myiza; ntitwigishijwe?

Kagame, FPR mu bucuruzi: Ikibazo kirihe? Ntibarwanye?

ISESENGURA

erezida Kagame? Yego, yatorerwe kuba Perezida. Umuryango/Umutwe wa politiki wa FPR? Yego, niryo zina abayishinze bayihaye kandi n'inshingano icyo gihe zari iz'umuryango/Umutwe wa politiki. Ariko se, muri iki gihe, uwagira ati: "Umunyemari Kagame"? Naho se sosiyete ya FPR aho kuba umuryango? Reka turebe inyito zikwiye muri iki gihe (mu Rwanda rw'ubu): Ubutegetsi n'ubucuruzi Hari mu matariki abanza y'ukwezi kwa Mutarama 2006; ku manywa nakira terefoni y'umukobwa ufite ijwi ryiza ntazi, aza kumbwira ko ari umunyamabanga (Secretary) wa Nshuti Manasseh, akiri Minisitiri w'ubucuruzi. Yambwiye ko Minisitiri Nshuti anshaka kandi uwo munsi. Nabyibajijeho cyane numva ntazi icyo anshakira. Ariko nahise njyayo ku isaha twavuganye. Ngeze mu biro uwo mukobwa yaranyakiriye, anyereka ahantu mba nicaye; mu gihe nari nicaye aho, nabonye Minisitiri James Musoni yinjira mu biro bye. Nyuma y'igihe gito, wa mukobwa aza kunyinjiza mu biro bya Minisitiri Nshuti. Ngeze mu biro natangajwe n'abo nahasanze-hari Minisitiri Nshuti, Minisitiri w'ubucuruzi (Icyo gihe), Lt. Col. Emmaneul Ndahiro, umunyamabanga mukuru w'ishami ry'umutekano mu gihugu (NSS) n'undi musore wakoraga muri Perezidansi (amazina ye we nsanze ari byiza kuyagira ibanga). Nshuti yabanje kumbaza niba nari nzi Ndahiro, mubwira ko ntari muzi-narabeshyaga kuko nari muzi neza, ariko ntabona impamvu yo kubabwira ukuri. Maze kubasuhuza nkicara, natangiye kwibaza icyahuje abo bantu n'uburyo nzamo. Minisitiri Nshuti niwe waje kumenyesha icyo banshakiraga; yahise ambwira inkuru Umuseso wanditse kuri James Musoni na sosiyete y'ubucuruzi ya Tri-Star, avuga ko yamubabaje cyane akaba yifuza kumenya aho nayivanyeTe k i n i s i y e m u k u r u m'ubucuruzi bwa Kagame na Yashoborwa n'umunyemari nkawe (Photo/ Archive) Si izange: Kagame (Photo/ Archive) FPR: James Musoni (Photo/ Archive) ikibazo si uko ari ukuri cyangwa inzego zikomeye. Ariko se muri atari byo-oya, aho nayivanye. uwo mubonano nanjye, bari mu Mu minsi ishize (ku ya 14 n'abantu batinye gutangazwa, Icyo gihe, abo bagabo bombi nyungu z'iki? Z'gihugu? Izihe? Gashyantare, uyu mwaka), batangaje ko ari umutungo we bari ku nama y'ubutegetsi ya Tri- Z'ishyaka/ubutegetsi? Oya. Bose ikinyamakuru The Times, kimwe bwite. Muri make, amaze gushora Star, sosiyete y'ubucuruzi mu bari bateranyijwe n'inyungu mu binyamakuru bikomeye muri imari ahatandukanye mu Rwanda, Rwanda, aho bombi ari abategetsi za Musoni James nk'umuntu. Afurika y'epfo cyatangaje inkuru imari ye yakomeje kuba nyinshi, bakomeye ndetse Musoni akaba Uretse icyo, byari inyungu za ishingiye ku bucukumbuzi ku ahitamo no gushora hanze-ashinga n'umujyanama ukomeye wa sosiyete y'ubucuruzi-Tri-Star yari isosiyete yanditse aho muri Afurika amasosiyete akomeye nka Replie Kagame muri FPR. yanditswe, bayoboraga nubwo bari y'epfo yitwa Replie Investments, Investments-yego, ni umunyemari abategetsi-ni n'abanyermari. Icya `y'abanyarwanda' ifite indege kandi ntabwo abihakana (ku baba Abandi uburyo bazagamo (mu gatatu ni amatiku bari bifitiye. Uyu ebyiri zihenze cyane z'ubwoko bashaka kubihakana). mubonano), ni uko harimo abo munsi, twivugire iby'ubucuruzi bwa Bombardier Global Express Kubihakana ubu ntibigishobotse, amayeri ajyanye n'ibyo yo James Musoni yakekaga ko ari bo ibindi tubireke. BD-700. yarashaje, ahubwo hazigwe bampaye ayo makuru; urumva ko uburyo bwo kubyemera no kuko ari ukuri kwari kwanditswe, Ubutegetsi bwa Kagame The Times muri iyo nkuru, nk'ikintu yanakekaga aho byaba byavuye. n'ubucuruzi itangazwa n'uburyo igihugu kubyumvikanisha cyiza-kugira Perezida ukize, Twavuganye byinshi mubwira gusa gikennye-kimwe mu bikennye kandi urimo kurushaho gukira ko njye ntakorera akazi kanjye Urutonde rw'amasosiyete cyane muri Afurika cyagira izo muri `salle' za minisiteri, mbibutsa y'ubucuruzi mu gihugu no hanze ndege. Kwibaza ku Rwanda n'izo nubuwo abo ayobora barushaho ko ntashobora kuvuga aho navanye yacyo by'abategetsi bakuru b'u ndege ni uko muri ya mayeri, bisa gukena. Nyuma yo gutaka ubwo amakuru, musaba gusa ko niba Rwanda (hera ku bo maze kuvugaho nkaho ari iz'u Rwanda. Ariko sibyo, bwiza bw'umuperezida ukize, atari ukuri, yagira ubutwari bwo haruguru) n'ibyitirirwa ishyaka riri kuko iyo ziba iz'u Rwanda, Replie banagerageza gutekenika ubwiza kubivuguruza. Narabahakaniye ku butegetsi (FPR) mu magambo yakabaye ari kigo cy'u Rwanda bwo kugira abategetsi bakoreshwa bagera aho babivaho. bivuze iki ku nyito nagarutseho nk'ibindi ariko siko bimeze-nta (amazina) mu bucuruzi n'inyungu haruguru? Tubaye twirengagije yindi gihamya ikenewe. Impamvu zirimo. Minisitiri Nshuti yatangiye gushaka amwe mu mayeri ubwo bucuruzi Leta ikoreshwa ahubwo byafatwa kunyigisha itangazamakuru bukoresha mu kwiyandikisha no nka gihamya ko ziba zaraguzwe Ikindi abatekenisiye bashakira (ngira ngo naryo yararyize), ariko gukora (turabigarukaho hasi), mu mafaranga y'abanyarwanda. ibisobanuro n'inyungu ziri mu nta matwi nari muteze nubwo kuba abategetsi benshi muri Hagize umudepite cyangwa undi kugura indege mu mafaranga ya yakekaga ko ndimo kumva kuko Leta ya Kagame kugeza ubu muyobozi w'u Rwanda uretse rubanda/y'igihugu ariko ibyaguzwe nari natangiye kwibaza ibindi ku baragiye bakoreshwa nka ba nyiri abatoni bake Kagame yabisangije, bikaba iby'umuntu cyangwa abantu miyoborere y'u Rwanda n'imiterere sosiyete z'ubucuruzi zitandukanye uvuga ko afite icyo azi kuri izo ku giti cyabo-kubitekenika byaruta y'abategetsi barwo nkurikije iyo (ndavuga nka kuko ukuri ni ndege nakwemera ko ntsinzwe-ngo kubihakana-ariko ndi mu biki ? `nama' twarimo ubwayo. Ndahiro ukundi), bivuze iki? Ni abanyemari u Rwanda rwaziguriye Perezida? Ninde wambwiye ko babihakana? we ntiyavuze byinshi uretse ko cyangwa abategetsi? Ubayoboye se Muri bije y'uwuhe mwaka? Nta Ngo bataba iki? Babibazwa nande atabuze kumbaza niba ibyo nkora ahinduka iki? Enterprenuer mukuru ntumwa ya rubanda yandusha ubundi? Ntibarwanye? Icyo cya nyuma kiroroshye kucyumvaatari ugutema ukuboko kuntunze- cyangwa Perezida? Ariko se iyo amakuru? Ndabashinyagurira. bisaba gusa kubahiriza itegeko, `ideology' y'ubukoloni bw'ingoma mitungo itangiye no kugera ku ya Kagame, abereye umutekenisiye rwego rw'indege zihenze zikorera Ntiriwe ngaruka ku kibazo umwanditsi umwe yise ; «itegeko mukuru. hanze iva he? Umushoramari n'isesengura Didas yakoze mu ryo kudatekereza», niryo ryafasha nyawe ninde? U Rwanda? Oya, ni nomero iherutse, nta gushidikanya umuntu kumva ko abantu birwaniye Nkuko nabivuze ariko njye abategetsi-abanyemari. ko izo ndege ari iz'umunyemari bagafata ubutegetsi batabazwa narimo kwibaza ibindi; bari wa mbere ukomeye mu Rwanda- ibyo bakora. abategetsi bakomeye, bayoboye Gihamya zikomeje kwiyongera Paul Kagame. Ndemeranya

UMUSESO

No 397, 01-08 Werurwe 2010

Urup. 11

Iryo tegeko ryagufasha no kumva vuba ibisobanuro byose baguha navugaga mu kanya. Ntabwo ari ikintu gishya nzanye, kuko Kagame ubwe yigeze gutanga ibisobanuro ku bijyanye n'Akazu muri Leta ye, avuga ko abantu bavugwa barwanyeyasubizaga inkuru nari nanditse mu kinyamakuru Umuseso ku `kazu'. Ni impamvu ikomeye rero. Muri Afurika iyo ni impamvu yo kwiba ; kuba wararwanye.

Kagame, FPR mu bucuruzi: Ikibazo kirihe? Ntibarwanye?

ibijyanye n'uko `system' ikora, umwanditsi umwe yabigarutseho bihagije mu nomero ishize. Hashize imyaka myinshi, iki kinyamakuru kigaruka ku bijyanye na sosiyete z'ubucuruzi nka TriStar, Prime Holdings n'abacuruzi nka Hatari Sekoko, byose bigenda bihurira kuri FPR na Kagame. Replie iri muri urwo rwego, dore ko kimwe n'ibindi bikorwa byinshi bifatwa nk'ibya Kagame, yahawe abitwa ba nyirayo-Sekoko Hatari, Mannaseh Nshuti na Paul Nyirubutama-ntabwo bisaba iperereza cyangwa ubumenyi bwinshi kumenya ko abo batatu ari ibikoresho-amazina yabo akoreshwa gusa, atari bo batunze izo ndege n'iyo sosiyete. Mu mayeri FPR ikoresha ayo yo yamaze kumenyekana. Uko Tri-Star ifite abitwa ba nyirayo, Prime Holdings, Horizon n'ibindi byinshi byose bihabwa ba nyirabyo kuko ba nyirabyo by'ukuri bafite inyungu zituma badashaka kwigaragaza ubuabitwa ba nyirabyo twaberetse uburyo bahora bahinduka bitewe n'icyizere bafitiwe cyo kuba baba bakoreshwa ako kazi. Hano, bivuze ko abo bose bakoreshwa guhagararira inyungu z'umunyemari nyawekandi nabwo bibaye ibyabo baba bahindutse abanyemari bategetsi ku buryo ubayoboye nawe aba ari umunyemari, ariko ukuri ni uko igihugu kiyobowe n'abanyemari nubwo icyo batorewe ari imyanya y'ubutegetsi. Ibijyanye n'icyo amategeko avuga ku bayobozi n'ubucuruzi sinirirwa mbigarukaho kuko ibyo byabaye baringa kuva kera. Amategeko abuza abategetsi gucuruza mu Rwanda yagiyeho basanzwe ari abanyemari nta nubwo babivamontibishoboka. Ikibazo umuntu asigara areba, ni ingaruka gusa. Ubwo bucuruzi bwatangiranye n'ubutegetsi bwa Kagame mu 1994, akenshi bizwi ko ayo masosiyete ari aya FPR (yari akiri na make), ariko uko igihe kigenda, bamwe mu batoni b'ingoma bagiye basohoka ukuri kwabyo bakugejeje hanze bihagije, abari imbere kurusha abandi, bakaba bemeza ko ibikomeye byinshi cyane cyane aho izina Hatari Sekoko rigaragara, ari ubucuruzi bw'ibukuru-bw'umunyemari wa mbere mu Rwanda. Imvo n'Imvano y'uwo mutungo n'imari, ni ubutegetsi-ni ukuvuga ibyakabaye ari umutungo wa rubanda, uva mu musaruro w'igihugu mu misoro ndetse n'inkunga, bagiraho ububasha nk'abategetsi. Cyakora hari n'akayabo kavanywe mu ntambara za Kongo, na duke kuva mu misanzu y'aba FPR bakatwa mu buryo bunyuranye. Kuko nta gushyidikanya ko igishoro kinini muri izo mari, abanyarwanda zose batazi, batazanamenya, kiva mu mitungo ya rubanda, ubwo bucuruzi burimo `elements' zuzuye zo kunyereza umutungo w'igihugu n'ibindi bijyane nabyo na ruswa. Ihuriro yabyo n'imvugo yo kurwanya ruswa mu Rwanda, nayigarutseho kenshi, sinirirwa nyisubiraho. Yewe n'ihuriro ryabyo n'ubukene bikomeje kwiyongera mu Rwanda ntabwo nakwirirwa mbisubiramo kuko twabigarutseho kenshi. Iyo ubucuruzi bwikubiwe n'umunyemari umwe cyangwa sosiyete imwe, abakorera umushahara nabo igice kinini bakagitangamo umusanzu, imisoro itangwa ikavamo akayabo kajya gushorwa mu mari z'abategetsi, ubukene bwaburira he? Ubusumbane bwo burumvikana cyane. By'umwihariko ku ndege, hari n'uko zikodeshwa n'imisoro y'abaturage kandi aribo `baziguze', ariko akaba atari izabo. Ni kimwe n'ihuriro ryabyo n'ijambo Kagame aherutse kuvuga asaba abayobozi gukorera inyungu z'abaturage aho kwita ku nyungu zabo bwite-ni imvugo itandukana ikigera mu ngiro uhereye kuri Perezida Kagame ubwe uzi neza ibyo byose tuvuga. Urugero? Ubu se Kagame azi ko Nyirubutama akora akazi ka Ambasade cyangwa acunga Replie muri Afurika y'epfo? Nka Perezida amuyobora mu bihe? Raporo atanga Kigali ni iza Replie cyangwa imibereho y'abanyarwanda muri icyo gihugu? Nshuti Mannasseh amugira inama ku bukungu cyangwa amuha ishusho y'uko Replie ihagaze? Naho se abaminisitiri be bakuru bakurira `Board' z'ibigo bya FPR? Mannaseh yabihozemo akiri na minisitiri. Musoni James n'abandi. Ntabwo Kagame abizi? Ndabivuze numva ndimo kwisetsa njyenyine. Kagame nk'umunyemari, FPR nka sosiyete Muri make, FPR uretse kuba `system' y'ubutegetsi nkuko umwanditsi umwe yabigarutseho mu nomero y'Umuseso iherutse, ni sosiyete y'ubucuruzi, ariko ikitwa umutwe wa politiki mu rwego rwo kugira ubutegetsi bufasha abanya-system na sosiyete kugera ku nyungu twavuze haruguru. Kagame nawe yaba nyiri iyo mitungo cyangwa yaba ari Perezida ariko abo ayoboye ari abanyemariabajyanama be, abajyanama muri za Ambasade, bigaragaza ukuri kuri we-umunyemari ukomeye. Gusa, ukuri ni uko abo bajyanama, abitwa abacuruzi nka Sekoko Hatari n'abandi ahanini ari intumwa z'umunyemari, ariko cyane cyane sosiyete y'ubucuruzi ya FPR. Ibyo byose, byerekana ishusho nyakuri y'ubutegetsi bumaze imyaka bwivuga ibigwi, bwiyamamaza cyane ku miyoborere myiza-ibikorwa byo kubyumvisha benshi icyo kinyoma nabyo babishoramo akayabo, ariko ubanza ukuri gukomeje kwanga gushya-ubusanzwe byavugwaga n'Umuseso, bikitwa ibihuha, none bigeze muri The Times n'ibindi bitangazamakuru bikomeye, ibyo batarashobora guha amafaranga ngo bitangire kubataka nta kwibaza ku bikorwa nk'ibyo bitanga isura nyayo y'ubutegetsi bwa Kagame-ubutegetsi bw'igitugu, bukandamiza abaturage, bwigwizaho umutungo wa rubanda n'ibindi. Kugeza uyu nmunsi, ku bantu bamwe bubahiriza rya tegeko umusomyi umwe w'Umuseso amaze iminsi asobanura ryo kudatekereza, ibyo byose ; kwiharira ubucuruzi no kubushoramo umutungo wa rubanda, igitugu cyo kubirinda n'ibindi ni `sawa' kuri Kagame n'abambari be barwanye `bakifatira' igihugu, babyumva vuba. Kuki twese tutabyumva gutyo? Dore inzira ; kudatekereza, kutibaza ku ngaruka zabyo, kumenya ko kubiceceka ari ugukunda igihugu, imiyoborere myiza n'ibindi nk'ibyo tumaze imyaka cumi n'itandatu yose (cyangwa yonyine) twigishwa. Charles Kabonero

ISESENGURA

Minisitiri umwe w'umusirikare muri Uganda, yagejejwe imbere y'umucamanza wari wahawe Komisiyo yo gukurikirana inyerezwa ry'amafaranga yo kurwanya SIDA, uwo mutegetsi yavugwagaho, maze atangiye kumubaza, wa muminisitiri aramubaza ati ; «Ariko wowe ubwo twarwanaga wari urihe?», baje kumufunga, avanwa no muri Leta, ariko yumvikanishije imitegekere yo muri Afurika. Umuntu warwanye agafata ubutegetsi (abandi bo rero ngo banahagaritse jenoside), yemerewe kurya amafaranga yari kugabanya abicwa na SIDA, nta nkurikizi. Uwahagaritse jenoside kuki atafata miliyari z'amadolari mu misoro cyangwa ayarigishijwe mu bigo bya Leta, akagura indege, mukajya muzikodesha kugira ngo azigendemo? Ikibabaje ni uko nubwo byaba ari byo ko ufite abo wakijije ushobora kwisanga mu gihe umaze ku butegetsi wishe abarenze abo wakijije biciye mu bukene, inzara, indwara n'abo ufunga kubera ko bavuze ibyo ukora bakabikuriramo ubuzima bubi no gupfa igihe kitaragera. Ku bucuruzi, Kagame ubwe yiyemereye ko ishyaka riri ku butegetsi, ayoboye riri mu bucuruzi kandi ko rikize. Ku rundi ruhande ariko, abakurikiranira hafi ibyitwa ibya FPR mu bucuruzi basanga ntaho bihuriye n'ishyaka ahubwo ari iby'abantu ku giti cyabokandi koko nta kiyanditseho, nta raporo yabyo abanyamuryango bahabwa yewe na bamwe biyita abayobozi b'iryo shyaka-FPR rero nubwo nayo ari sosiyete y'ubucuruzi kurusha uko ari ishyaka, abanyemari b'abategetsi nibo bakomeye. FPR ni system buririramo kuba abanyemari gusa-

Ubuyobozi bw'ikinyamakuru umuseso burashimira byimazeyo abakunzi bacyo bifatanyije nacyo mubihe bikomeye abanyamakuru bacyo barimo mu cyumweru gishize; ari abatwohereje SMS ziduhumuriza, ababashije kuduterefona, abatwoherereje ubutumwa kuri E-mail, abatubwiye ko bari kumavi basenga,abandi badufatiye iryiburyo, abadusuye ndetse n'ababitekereje ariko ntibibashobokere. Abari mu gihugu n'abari hanze yacyo twongeye kubashimira inkunga n'urukundo mwatugaragarije munzira turimo yo kurwanya ikinyoma, n'ejo hazaza h'u Rwanda habereye abana bacu twese. Imana namwe ikomeze kubarinda nkuko mutahwemye kubitwifuriza.

Ubwanditsi

Urup. 12

UMUSESO

No 397, 01 -08 Werurwe 2010

Uruhare rw'abanyamerika n'abongereza mu H kudindiza demukarasi mu Rwanda

ashize hafi umwaka mu Rwanda hatangiye amashyaka ya politiki atavuga rumwe n'ishyaka riri ku butegetsi n'andi mashyaka arishyigikiye[mouvence présidentielle]. Ibyo byatangijwe n'ishyaka Imberarakuri rya Bernard Ntaganda. Iryo shyaka ryemerewe gukora bitagoranye cyane, ku buryo byatangaje nanone benshi mu gihugu nk'u Rwannda, abanyarwanda n'amahanga bari baziho kutihanganira abakeba. Bernard Ntaganda n'ishyaka rye Imberakuri batangiranye ubukana n'ubutwari bitamenyerewe mu Rwanda bavugira ku mugaragaro; ibyo benshi bavugira mu matamata batishimiye ku buyobozi bwa F.P.R n'amashyaka ayishyigikiye. Ntibyatinze ariko kuko FPR yahise imwereka ko mu myaka 15 imaze ku butegetsi itataye igihe. Ntaganda abo bari bafatanyije bamuhindutse nk'ijuru, batangira kumurega igitugu ndetse no kubiba amacakubiri mu banyarwanda. Ubwo Senat iba ifunguriwe inzira yo kumuhata ibibazo birebana n'ibyo abahoze ari abakamarade be bamurega. Mu gihe Ntaganda atifuza ko iyo dosiye itakwoherezwa kwa Ngoga uyitegereje, cyangwa ngo Senat ifate umwanzuro wo gusesa ishyaka rye, Ntaganda ubukana yabaye abushyize hasi ariho ararwana no kwisobanura ngo arebe ko iyo nkota ya Damokarasi imumanitse ku mutwe yashyirwa hasi.Nibikunda aziruhutsa. Nawe ari mu bakeneye gusengerwa. Ibyo ari byo byose, Ntaganda akwiye gushimirwa kuba yaratinyutse gufata iya mbere agakoma imbarutso n'abandi bari bafite ibyo batemeranyaho n'ishyaka FPR R riri ku butegetsi n'amshyaka ayishyigikiye baratinyutse babishyira ahagaragara. Nibwo ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda [Parti Démocratique Vert du Rwanda cyangwa se Geen Party of Rwanda] rivutse ubwo hari kuri tariki ya14/08/2009. Green Party ntabwo yagize amahirwe nk'ay'Imberakuri ya Bernard Ntaganda kuko yo yahuye n'uruva gusenya. Muti byayigendekeye bite? Kuri tariki ya 30/9/2009 niho yagombaga gukora Inama Rusange[congrès] yo kwemeza amategeko y'ishyaka yagombaga kwoherezwa muri minisiteri gusaba uburenganzira bwo gukorera ku mugaragaro. Iyo nama yagomba kubera i Kana kuri Ste Famille kandi bari babiherewe uruhushya. Saa mbiri za mu gitondo abatumirwa bamaze guhabwa imyanya, mbere gato yuko inama itangira, Akarere ka Nyarugenge kamenyesheje mu nyandiko abayobozi ba Green Party ko bategetswe gusubika inama bakazasaba indi tariki. Kuri tariki ya 30/10/2009 bongeye guhabwa uruhusa rwo gukora inama rusange n'Akarere ka Nyarugenge. Inama yagombaga kubera kuri St Paul. Kuri iyo tariki, abapolisi bitwaga ko baje kubacungira umutekano bahatanze abatumirwa kuko saa mbiri za mu gitondo bari bahasesekaye. Mu ma saa tatu n'igice, icyumba cy'inama cya St Paul cyari cyakubise cyuzuye. Mu ma saa ine nibwo notaire wa Leta yahageze ahabwa umwanya w'icyubahiro. Mbere gato yo gutangira inama rusange, abayobozi ba Green Party babanje gushimira ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge ndetse na Polisi y'Igihugu biratinda. Icyo batari bazi ni uko impano bashimiraga yari iroze[cadeaux empoisonné]. Nyuma gato inama rusange igitangira, za maneko [nkuko itangazamakuru ryabitangaje] zatangiye kwisaza no gukubita intebe, abaturage bari baje mu nama baherewe uruhushya. Icyakurikiyeho ni akavuyo k'abaturage bakiza amagara yabo basohoka n'abapolisi bari mu ikinamico n'izo za maneko nkuko ikinyamakuru kimwe [umuvugizi] cyabivuze neza ngo (zizikina kurusha abo muri Holly Wood). Aho ako kavuyo karangiriye, abaturage bagarutse mu cyumba cy'inama barongera baricara. Mu gihe inama igiye kongera gutangira, umuyobozi umwe wa polisi yasabye indangururamajwi maze abayobozi ba Green Party bayimuha, ababwira ko agiye guhumuriza abaturage. Ababwira ko ntawongera kubahohotera, ko polisi ihari bashobora gukomeza inama yabo. Abayobozi ba Green Party ndetse n'abaturage bongeye gutungurwa bumvise wa mupolisi ababwiye ngo nibahaguruke batahe nta nama ikibaye kuko ari nta mutekano. Abayobozi ba Green Party babaye nk'abafashwe n'amashanyarazi, barebana nk'abataziranyi babuze ayo bacira n'ayo bamira. Muri uwo mugoroba umuvugizi wa Polisi witwa Erick Kayiranga ndetse na Radiyo Rwanda batangarije abanyarwanda n'amahanga ko ibyabereye kuri St Paul ari abayoboke ba Green Party basubiranyemo. Nguko uko iturufu yo kutazongera kwemerera Green Party gukora inama rusange yatekinitswe. Nyuma y'iryo tekinikwa, nta muntu ufite icyumba cy'amanama wo mu Karere ka Nyarugenge wongeye kwemerera Green Party gukodesha icyumba cye. Impanvu ntuyimbaze. Aho Green Party biyigaragariye ko itifuzwa [indésirable] mu Karere ka Nyarugenge, yimukiye mu Karere ka Gasabo iba ariho isaba uruhushya rwo gukorera inama rusange. Icyo Green Party yibagiwe cyangwa yiyibagije, ni uko Akarere ka Gasabo nako kari ku butaka bwa FPR kandi kagendera ku mategeko yayo. Nimwihangane mwunve uko byayigendekeye. Kuri tariki ya 05/11/2009 Green Party yandikiye Akarere ka Gasabo isaba uruhushya rwo gukoresha inama rusange. Akarere ka Gasabo kashubije ku itariki ya 06/11/2009 kamenyesha ubuyobozi bwa Green Party ko mbere yo guhabwa uruhushya, babanza bakazana icyemezo cya polisi cyemeza ko ibyabereye kuri St Paul mu Karere ka Nyarugenge, bitazongera kubera mu Karere ka Gasabo. Ubuyobozi bwa Green Party bwandikiye Umuyobozi mukuru wa polisi y'igihugu imusaba icyo cyemezo bwasabwe n'Akarere ka Gasabo kuri tariki ya 11/11/2009. Ku itariki ya 23/11/2009 nyuma y'iminsi 12 , Umuyobozi wa polisi y'igihugu i Burayi, aho yaramaze imyaka irenga 15. Avuye i Kanombe yagiye gushyira indabyo kuri mémorial y'abatutsi bazize génocide iri ku Gisozi. Ari amagambo yavugiye ku kibuga cy'indege i Kanombe, ari n'ayo yavugiye kuri mémorial ya Gisozi, nta gishya cyarimo kuko yose yari amagambo twari dusanzwe twumva avugira hanze y'igihugu. Igishya ni uko yayavugiye mu Rwanda kandi ayo magambo akaba ari ntawe uratinyuka kuyavugira mu Rwanda, habe n'abazungu. Abibazaga rero ko gahunda ya politiki Ingabire Victoire yari afite ari hanze y'igihugu azagera mu Rwanda agahita ayihindura, bashubije amerwe mu isaho. Uretse ko imyambi amaze iminsi araswa n'inzego zinyuranye, uko igenda imukomeretsa niko igenda imuca intege nkuko Green Party iriho izicibwa, nkuko imberakuri iriho izicibwa. Ibyo byose ni ibyerekana ko mu Rwanda urubuga rwa politiki rufitwe na FPR gusa n'amashyaka ayishamikiyeho ko ari nta wundi urwemerewemo. Ariko se ni ukugeza ryari?Icyo kibazo maze kukibaza abayoboke benshi ba FPR duhura tukaganira. Bose bansubiza ko opposition idashoboka mu Rwanda ngo kubera ko FPR yubatse URUKUTA RWA BETON opposition idashobora kumeneramo. Narongeye ndababaza nti: mu mateka y'isi uhereye ku Bagereki, ukagera ku Baromani, ugasimbuka abandi maze ukagera ku bakoloni na Appartheid, ukanyaragasa ukagera ku bihange by'abanyafurika nabyo byubatse INKUTA ZA BETON zo kurinda ubutegetsi bwabo bw'igitugu, ninde muri abo bose igikuta cye cya BETON cyitahirimanye nawe? Ibyo muzabibaze ba nyakwigendera Mobutu w'icyahoze ari Zaire, Juvenal Habyarimana wo mu Rwanda, Revi Palavi wo muri Irani[Le shah d'Iran] Saddam Hussen wo muri Iraki n'abandi benshi; bazabasubiza ko ibyo bikuta byabo igihe cyarageze bahirimana nabo. Twageze aho, abo twaganiraga babura icyo bansubiza, bagiye kugenda ndababwira ngo babe baretse mbacire umugani. Barihanganye ndababwira ngo mu kinyarwanda hari umugani ugira uti: igitinda kikaza ni amenyo ya ruguru. Nabasobanuriye ko amenyo ya ruguru iyo igihe cyayo cyo kumera kigeze asohoka neza anyuze mu nzira yabigenewe. Ariko iyo hari ikiyabujuje kunyura muri iyo nzira yabigenewe, yishakira indi nzira. Niho usanga abantu bamwe bafite amenyo amwe hafi y'urusenge rw'akanwa, andi hejuru y'ishinya. Izo ncuti zanjye nazo nazibwiye ko igitinze kizaza mu Rwand ari demokarasi. Nibakomeza kuyibuza kwinjira mu Rwanda mu nzira nziza, igihe nikigera izishakira inzira ariko itari nziza kuko inziza izaba yaranizwe. Demokarasi kandi ntishobora kugera mu gihugu kitagira opposition; bityo nta opposition, nta na demokarasi. Ariko, igitinze kizaza mu Rwanda, ni demokarasi, ikibazo ni uko tutazi inzira izishakira iyo ari yo kuko inzira zayigenewe bigaragara ko zifunze. Ariko ntitwihebe dukomeze dusenge Imana ishobora kudukorera igitangaza ku ncuro ya kabiri.Umutwe w'iyi nyandiko uragira

ISESENGURA

Arashyigikiwe: Kagame (Photo/ Archive)

yandikiye abayobozi ba Green Party abamenyesha ko adashobobora gutanga icyo cyemezo ngo mu gihe ataramenya abahungabanyije umutekano mu nama yo kuri St Paul ku wa 30/10/2009, asaba abayobozi ba Green Party ko niba babazi babamumenyesha.Kuri tariki 23/11/2009 ubuyobozi bwa Green Pary bwashubije Umupolisi mukuru w'igihugu ko abateje akavuyo muri congrès ya Green Party atari abayoboke bayo, kandi ko bakagombye kumenywa na polisi kuko ariyo yabafashe ikabatwara. Abayobozi ba Green Party banahaye Umukuru wa polisi y'igihugu amazina y'abantu babiri bashoboye kumenya na za aderese z'aho bakorera.Nyuma y'iminsi 59 kuri tariki ya 22/01/2010, Umuyobozi Mukuru wa polisi y'igihugu yongeye kwandikira ubuyobozi bwa Green Party abumenyesha ko we ashinzwe gucunga umutekano w'abantu n'ibyabo, ko uruhushya rwo gukora amanama rutangwa n'inzego z'ubutegetsi ndetse anagenera kopi y'iyo baruwa Akarere ka Gasabo. Kuri tariki ya 02/02/2010 ubuyobozi bwa Green Party buhereye ku ibaruwa bwohererejwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi, bwongeye gusaba uruhushya rwo kuzakoresha inama rusange ku itariki ya 12/03/2010, inaboherereza kopi y'ibaruwa yohererejwe n'ubuyobozi bukuru bwa polisi y'igihugu.Ku itariki ya 10/02/2010, Akarere ka Gasabo kashubije Green Party ko kadashobora gutanga uruhushya rwo gukora inama igihe cyose bataramenya uko polisi yacyemuye amakimbirane arangwa mu bayoboke ba Green Party ndetse bagenera kopi y'iyo baruwa ubuyobozi bukuru bwa polisi y'igihugu. Sibwo se Green Party ibaye agaterera nzamba ka nyina wa Nzamba nuhura na Green Party mu mpinga ya Nzamba untahirize Green Party. Green Party yabaye agatenesi kariho gaterwa hagati y'Akarere ka Gasabo na Polisi y'igihugu.Umusifuzi ninde? Nimufore uwo ari we. Reka tube turetse agatereranzamba ka Green Party, tugaruke ku rindi shyaka naryo ritavuga rumwe n'iriri ku butegetsi n'amashyaka arishyigikiye ari ryo FDU Inkingi ry'umutegarugori Umuhoza Ingabire Victoire. Uyu mutegarugori yasesekaye ku kibuga cy'indege i Kanombe kuri tariki ya 17/01/2009 avuye mu buhungiro

Ni inzitizi? (Photo/ Archive)

uti:Uruhare rw'Amerika n' u Bwongereza mu kudindiza demokarasi mu Rwanda. Nubwo ari nta byinshi nshaka kubavugaho kuko uruhare runini ari urwacu twebwe abanyarwanda, kandi hakaba ari nta mpaka(discussion) twagiranye ngo bisobanure, ndatanga impanvu zisanzwe zizwi akaba ari zo zatumye mpa iyi nyandiko uriya mutwe. Impanvu nashingiyeho ni eshatu: 1Abanyamerika n'Abongereza ni incuti z'u Rwanda Mu nkunga u Rwanda ruhabwa n'amahanga Amerika iza ku isonga. Amerika ifasha igisirikare cy'u Rwanda mu mahugurwa ndetse no mu bikoresho bya gisirikare. Ibyo nta gihe Radio Rwanda itabitumenyesha cyereka iyo ari amabanga ya gisirikare kuko nayo itabimenya. Abanyarwanda bashimira Amerika iyo nkunga itera u Rwanda kandi bazakomeze natwe tuzahora dushimira. Abongereza nabo tubazi nk'incuti z'u Rwanda zirukomeyeho. Abongereza batanga amasomo n'amahugurwa anyuranye mu gipolisi cy'u Rwanda, ndetse ikanagifasha igiha ibikoresho gikenera mu kazi kacyo ka buri munsi. Nabo abanyarwanda babashimira inkunga baha u Rwanda izahore yiyongera. Hariho abavuga ko Abanyamerika n'Abongereza atari incuti z'u Rwanda ko ari incuti za Perezida Kagame. Abo ntabwo nemeranya nabo, kuko inkunga badutera zifasha abanyarwanda, nta na rimwe ndumva hari uvuga ko inkunga yagenewe u Rwanda yagiye mu mufuka wa Perezida Kagame, uretse ko rimwe na rimwe habaho abafasha be bamuhemukira; ariko ntatinda kubyamagana iyo bimenyekanye. Jye nemera ko Abongereza n'Abanyamerika ari kimwe mu byo bamukundira. Imfashanyo bageneye u Rwanda igera ku banyarwaanda. Ibyo natwe abanyarwanda turabimukundira kandi tukabimushimira 2 Nta kijya gihinduka mu nzira ya demokarasi muri Afurika amahanga atabigizemo uruhare rugaragara Iyo mvuga amahanga, mba nvuga Amerika ,Ubumwe bw' u Burayi n' u Bwongereza kuko aribo bategeka iyi si ya

Komeza k' urup 15

UMUSESO

No 397,01 - 08 Werurwe 2010

Urup. 13

Aho FPR ivana ibinyoma niho 'opposition' yakura ukuri n'imbaraga

Prof. Bamenya : Urakomeye Dogiteri, nizeye ko uri amahoro. Dr. Hishamunda: Prof, ngaho ndaho ariko ndiho ntariho noneho ibyo muri uru Rwanda ni agahomamunwa mba ndoga Rwabukwisi. Prof. Bemenya: Ese noneho turatangirira he ko bigeze ahakomeye no muri capital bitangiye kuba "boum/ boum" gerenade zitangiye kuvuza ubuhuha. Muri PS Imberakuri na bombori bombori yabo irakomeje ndetse noneho barifuza no kuyigeza kuri Papa wabo mu batisimu Sarkozy, ndabona bitazoroha. Dr Hishamunda: Yewe ntibyoroshye ni kuriya bitangira ibijya gucika bica amarenga. Mzee Gashikazi niwe uzi kuryoshya inkuru maze akongeraho ngo maze nawe uti iki? None se koko urabona abatekinisiye badatangiye guca amarenga na za gerenade maze nawe uti iki? Njyewe ibikoba bitangiye kunkuka kandi sinjye njyenyine n'abandi ubwoba ni bwose. Mbere yo kwibaza kuri izi gerenade batangiye kutujugunyamo badukinira hejuru mu bikomeye, reka tubanze dusubukure aho twagereje ubushize. Prof. Bamenya: Ko twavuze byinshi turasubukurira he? Nyibutsa kuko ndumva mu mutwe wanjye hacyumvikanamo urusaku rwa gerenade burya abasirikare mwaragowe. Dr. Hishamunda: Ubwo duherukana wambwiye ko guhangana na FPR bishoboka ariko ko bigomba ubuhanga, wanambwiye ko Abanyapolitiki nka Ingabire, Ntaganda na Frank bose ngo uretse no gushobora ntawe ubona ukwiye kuyobora u Rwanda. Ibi bintu byombi birakomeye cyane cyane ku gihugu cyitegura kujya mu matora; nsobanurira neza byarandenze. Prof. Bamenya: Nibyo koko ibyo byose narabivuze kandi ndabisubiramo ndetse nisobanure. Reka mpere kuri Madamu Ingabire Victiore wa FDU ­Inkingi niwe urimo kuvugisha abantu na Leta amagambo menshi. Ku bwanjye rwose nsigaye nibaza niba uyu mutegarugori adakorera Kagame rwihishwa kandi akorera ku mugaragaro. Impamvu mbyibaza, ni uko ari mu murongo wo guhanagura burundu ishyaka rye mu ruhando rwo guhangana na FPR, bityo akaba yahita agororerwa umwanya mwiza muri Politiki, ishyaka rye rikagenda nka nyomberi nk'ayandi yose yamubanjirije. Ababigenje batyo bose baragororewe, ubu ni ibikoresho bya FPR. Niba rero atari uko bimeze yaba yarahisemo intangiriro mbi kuko gushirika ubwoba kwe ntabwo yagukoresheje atangiza urubuga rw'impaka abanyarwanda benshi twari twiteze, ahubwo n'ibyari kuzashoboka yabishubije inyuma kuko aho gushyira muri gahunda icyamuzanye aririrwa yitaba muri Police yisobanura, ubundi akajya kubonana na za Ambassade atarashobora no kwandikisha ishyaka rye. Agize gutangira nabi none agiye gukubitwa mpaga adakandagiye no mu kibuga, ni akumiro peee! Dr. Hishamunda: Prof, uramenye utagwa muri wa mutego w'amoko ngo umushinje ingengabitekerezo ya Jenoside nkuko Leta yabitangiye bikaba bigiye gufata. Prof. Bamenya: Dr. urabizi ko njyewe iby'amoko narabirenze nubwo nemeza ko agomba kubaho nkuko yaremwe. Ku birebana n'ubwoko nta kibazo na kimwe mfite kuri Madamu Ingabire kuko ubwoko Atari bwo buyobora; hayobora ubwenge. Impungenge zanjye ahubwo zishingiye ku cyerekezo arimo kuganishamo ubwenge twamwibazaho kuko turi benshi bamwibazaho. Dr. Hishamunda: None se urashaka kunyemeza ko Ingabire nta bwenge afite? Niba ari ko ubibona abandi si ko babibona kuko nanjye nganira na benshi. Prof. Bamenya: Ntabwo nigeze mvuga ko Madamu Ingabire adafite ubwenge, icyo navuze ni impungenge ndimo guterwa n'aho ubwenge bwe arimo kubwerekeza cyangwa se aho burimo kumwerekeza kuko ntaramenya neza urimo kuyobora undi, gusa ikigaragarira buri se ni uko bombi bari kugenda nabi bitari ngombwa. Dr. Hishamunda: Reka nkwibarize, ukurikije ibihe turimo bitoroshye n'amateka y'igihugu cyacu; ari mu itsembabwoko ryakorewe abatutsi, urabona Madamu Ingabire amakosa afite ari ayahe? Cyangwa ari wowe uri mu mwanya we wabyifatamo gute? Prof. Bamenya: Ikintu nkundira kuganira nawe ni uko interuro z'ibibazo byawe, rimwe na rimwe ziba zirimo ibisubizo umuntu utabizi yagira ngo ni njyewe ugutegurira ibyo uri bumbaze. None se Dr., nkuko umaze kubyivugira ibihe turimo wongeyeho amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, sicyo kigeragezo cya mbere cyambaye n'indorerwa bitwereka neza urwego rw'abanyapolitiki u Rwanda rufite. Dr. Hishamunda: Ndifuza ko wampa igisubizo kitarimo ikibazo. Prof. Bamenya: Icyo nshaka kwerekana, ni uko duhereye kuri ayo mateka y'u Rwanda, bitwereka neza ko umuntu wese ushaka gukora politiki mu Rwanda uwo ariwe wese, agomba kwirinda kuzana ibikomere bishya mu banyarwanda, akirinda kuba yatoneka ibihasanzwe. Niba ibi bintu byombi Ingabire abyumva neza ariko akabyirengagiza nkana ni ikibazo kizamukomerera cyane. Niba atabyumva kandi, sinumva ukuntu yayobora abanyarwanda. Niba koko ari ukuri atabyumva nabwo bizamukomerera. Niba ashaka gukora politiki, muri make iyo niyo nzira y'umusaraba Ingabire yatangiye nkuko Kabonero n'Umuseso yabikomojeho aho yagize ati: uruhare

Impamvu Ingabire adakwiye kuyobora u Rwanda

Reka nkwibarize, ukurikije ibihe turimo bitoroshye n'amateka y'igihugu cyacu; ari mu itsembabwoko ryakorewe abatutsi, urabona Madamu Ingabire amakosa afite ari ayahe?

IKIGANIRO

Ikiganiro cya Dr Hishamunda na Prof : Bamenya (igice cya 4)

Dr. urabizi ko njyewe iby'amoko narabirenze nubwo nemeza ko agomba kubaho nkuko yaremwe.

rwa Ingabire mu nzira y'Umusaraba yatangiye yo kwinjira muri politiki y'u Rwanda. Utumva ibyo tumaze kuvuga cyangwa se akabyirengagiza nkana, icyo gihe uba wibarije umusaraba. Ugomba kwitegura no kuwuheka kuko ntawawugutwaza. Dr. Hishamunda: Prof., rwose njyewe ndakumva ariko ntabwo ari umunyarwanda wese wemera ko Ingabire arengana cyangwa se afite amakosa mu myitwarire ye, cyane cyane iyo azamuye ikibazo cy'abahutu bapfuye nabo bagomba kwibukwa ndetse no guhana ababishe. Ndangira ngo umbire uko wasubiza umuturage ubona Ingabire nk'umucunguzi kandi ni benshi. Prof. Bemenya: Umva rero ndabona ikibazo cya Madamu kigiye kudutwarira umwanya ariko kuko ari ikibazo gikomeye kandi gishobora gukomerekeramo abanyarwanda benshi, reka tukive imuzi tukirangize mbere yo kujya ku bindi. Uko mbyumva byose ndabikubwira ntaca ku ruhande. Icya mbere Ingabire yagombaga kuva i Burayi aje gufasha abanyarwanda bagera kuri miliyoni 10, gushaka umuti w'ibibazo bibugarije nk'abanyagihugu. Umutego wa mbere yaguyemo atazi imbaraga zawo, ni uko muri gahunda ateganyirije abanyarwanda yahereye ku bibazo by'abapfuye yirengaje iby'abazima kandi ari byo bigomba kubanza. Dr. Hishamunda: Kagire inkuru, bimpe neza numve! Wibuke ko ubu muri akanya mpagarariye umuturage usanzwe Ingabire atezeho amajwi ari nayo yazamuhesha intsinzi. Kuvuga abahutu bapfuye no kubibuka ugeretseho no guhana ababishe urumva atari iturufu nziza; bivugwa ko abahutu ari bo bagize umubare munini w'abatuye u Rwanda. Prof. Bamenya: Ku muntu utazi politiki niko byakumvikana, ariko umuntu usobanukiwe neza, iyo ni inzira iganisha mu irimbi. Mbere

yo kuvugira abapfuye, Ingabire yagombaga kubanza kuvugira abazima aho guhitira ku Gisozi iyo abanza akareba abapfakazi bo ku mpande zombie, abahutu n'abatutsi, akifatanya nabo kumva ibibazo byabo byose kandi bose. Ibyo byari kumuhesha amanota kuri ayo moko yombi kurusha kuvugira disikuru isharira hejuru y'amagufwa atamwumva, none se amagufwa aratora? Hariya Ingabire yaribeshye, yiganye abazungu kuko avuye i Burayi kandi ari umunyarwandakazi; ahubwo iyo amara kwifatanya na bariya batwakazi bo ku mpande zombie, bakamuherekeza bakajya ku Gisozi bakabanza kunamira abatutsi bazize itsembabwoko yari kuba atsinze FPR igitego cya mbere cy'umutwe kuko yo byayinaniye. Ubumwe n'ubwiyunge FPR yo ibunyuza muri Government aho ivangavanga abakoze Jenoside n'abatutsi b'ibisambo, maze ikababatiza Leta y'ubumwe n'ubwiyunge. Iki kinyoma rero kiri mu bya mbere Ingabire yagombaga gutsinda atavunitse none niwe watsinzwe agitangira. Hano birababaje, byumvikane neza ntabwo abatutsi bose bari muri Leta ari ibisambo, nta nubwo abahutu bose bayirimo ari abagenosideri ariko mu nzego zo heju cyane ahenshi niko bimeze kuko ari byo bifasha Systeme gukomeza kuyobora nk'aho ari ishyaka. Dr. Hishamunda: None se Prof, Ingabire nk'umunyapolitiki, abahutu bapfuye yari kubavuga ryari kandi yagombaga gukoresha iyihe mvugo kugira ngo atamaganwa. Prof. Bamenya: Nkuko maze kubivuga, Ingabire yatsinzwe agitangira kandi nyamara yari afite amahirwe yo gukora politiki neza kubera impamvu nyinshi tuzagarukaho. Kuvuga abahutu bapfuye ntabwo ubwabyo ari cyo kibazo. Ikibazo ni "contexte" yabivugiyemo. Urwibutso aho kumubera ikimenyetso cy'abatutsi bazize ubwoko bwabo, ahubwo rwamubereye urubuga rwiza rwamuhaye umwanya wo kugaragaza akababaro

yatewe n'urupfu rw'abahutu. Aha rero yerekana neza ko yananiwe gutsinda amarangamutima yatewe n'urupfu rw'abahutu. Aha rero herekana neza ko yananiwe gutsinda amarangamutima ye kandi ashaka kuzaba umukandida w'abanyarwanda. Yahise ahinduka umukandida w'ubwoko. Ibi ni nko gutsindwa ataburanye. Abahutu bose bajya ku Gisozi ntabwo bose bababajwe n'abatutsi ariko ugiye ku Gisozi agomba kubahiriza icyo hateganyirijwe niyo muri we yaba atabyemera. Udashobora kubyihanganira agomba kwirinda kujyayo. Abahutu bapfuye bashobora kuvugwa ku birebana n'ubutabera ariko ntabwo bivugirwa ku rwibutso. Dr. Hishamunda: Prof, mfite ubwoba ko nawe ushobora kuba ubogamiye ku batutsi; gusa ikibazo cy'abahutu bapfuye gihangayikishije Ingabire ntabwo urimo kugisobanuraho neza. Ibindi numvise tubyumvikanaho, sobanura. Prof, Bamenya: Erega nawe urashaka kubivanga nka Ingabire; abahutu bagomba gukurikiranwa kugira ibyabo bisobanuke barahari. Ingabire afite uburyo nka bubiri yakoresha kuri iki kibazo. Uburyo bwa mbere ni ukwegeranya amadosiye yabo n'ibigendana nayo byose akabishyikiriza inkiko. Ikibazo cyangwa se ihurizo rikomeye muri ubu buryo bwa mbere, ni uko bigaragara ko FPR ariyo Ingabire ashinja kandi akaba agomba kwiyambaza ubutabera bw'uregwa urwo rubanza ruramutse rubayeho ubu rwacibwa nk'urw'Umuseso na Minisitiri Musoni. Ingabire yakwisanga ariwe ukatiwe azira kubeshyera FPR no kwivanga mu buzima bwayo bwite. Uburyo bwa kabiri ari nabwo bwamara Ingabire agahinda, ni uko yaba Perezida w'u Rwanda kandi ashobora kuzarinda asaza atabigezeho cyangwa akaziyambaza ubutegetsi buzasimbura FPR. Byose ni ikibazo cy'igihe kuko

Komeza k'urup. 15

Urup. 14

UMUSESO

No 397, 01- 08 Werurwe 2010

`Ubukene bwo mu mutwe'; Yego, burahari si ibanga P

erezida Paul Kagame aherutse kubwira abanyamakuru ko ikibazo bafite cyane, ari ubukene bwo mu mutwe kurusha ubw'amafaranga. Ayo magambo yayababwiye nyuma yaho bamwe mu banyamakuru bamutakambiye ko bakennye cyane, bamusaba inkunga. Abo banyamakuru ni bamwe bahisemo gukorera ubutegetsi bwa Kagame, babutaka nta `critique', bashaka ko bubatunga biciye mu matangazo n'amafaranga. Abo ni nabo ubu bajya mu biganiro agirana n'abanyamakuru.

IBIMBABAZA

Nyuma yo gutakamba basaba amafaranga ari nayo yatumye bataka Leta, bagahitamo guhara ubwigenge bwabo nk'abanyamakuru, Kagame yihutiye kubamenyesha ko ahubwo bakennye mu mutwe-nibyo kandi, ndemeranya nawe ijana ku ijana. Kuki? Mbere na mbere, umunyamakuru wemera guhara intwaro y'ubwigenge mu kazi k'itangazamakuru, agahitamo gutaka ubutegetsi n'abategetsi mu bibi n'ibyiza; ibibi abishakira ibisobanuro, aba akennye mu mutwe nubwo utakwirirwa ushakisha izindi mpamvu. Ariko birenze aho, kwemera kubikora utabona ko Kagame ubigusaba ubwe azabigusuzugurira, ni ubundi bukene bwo mu mutwe. Ikimenyetso cya gatatu gikomeye ariko ni ibibazo bamubaza aho mu biganiro agirana nabo. Ndemeza ko Kagame atajya muri biriya biganiro ashaka kubazwa ibibazo bikomeye ku miyoborere y'igihugu cye nk'ibijyanye na ruswa ya FPR, ubusumbane, uruhare rwe n'abandi bategetsi mu bucuruzi (nk'uburyo u Rwanda rubeshyerwa ko rufite indege 2), n'ibindi, ariko na none akora biriya biganiro ashaka gusubiza ibibazo bimwe biba biriho bijyanye na `diplomacy', Democracy, isura y'u Rwanda n'ibindi ku rwego mpuzamahanga kimwe n'abandi baperezida. Ariko kugeza uyu munsi, buri gihe yisanga ahubwo asubirizwa iyo abanyamakuru bahaguruka kubaza bagatangira bataka `Mituelle', imiyoborere myiza, aho kongeraho ikibazo cy'amavuriro adafite ibitanda (abarwayi bavurwa baryamye kuri sima), bakamwibariza utubazo twabaye mu mirenge, amakosa y'aba nyumbakumi, Inyama (zingaro) zo muri `Le Pringtemps', amatiku yo mu bigo byo hasi cyane n'ibindi by'abantu ku giti cyabo bidafite aho byagombye guhurira n'umukuru w'igihugu. Urebye ikiganiro kirangira asubije ibibazo nka bibiri gusa bimureba koko nka Perezida. Ku ruhande rumwe, umuntu yibaza

niba abanyamakuru babiterwa n'uko babonye ko Kagame ari Perezida wikundira twa `Details' nk'utwo, ariko ukurikije ababibaza, ikigaragara ni uko impamvu ikomeye ari ubukene bwo mu mutwe. Impamvu zibutera ni nyinshi kandi ntabwo ari amashuri make nkuko benshi babikeka (n'ubwo ubumenyi buke bubifitemo uruhare) ariko ahanini ni ukutamenya icyo bashaka n'uburyo bakigerahobaba bashaka gushimisha Kagame nabyo bikabananira kuko atari yo nshingano y'itangazamakuru. Ikindi ni uko hari abatinya kubaza ibibazo bikomeye bihari kugira ngo batabura umugati, bigatuma bagaragaza ubukene bwo mu mutwe wenda batabusanganyweibyo ari byo byose, Kagame yavuze ukuri-bakennye mu mutwe. Uruhare rwa Kagame n'ubutegetsi bwe muri ubwo bukene ahanini ni uko abafite ubwo bukene mu mutwe ari bo batoni b'ingoma mu itangazamakuru kuko mu kwandika byitwa ko bavugira ubutegetsi, nubwo ushaka n'icyo babuvugiraho ukakibura. Ibimenyetso by'ubukene bwo mu mutwe, Kagame yabwiye abanyamakuru ni byinshi. Kagame uzi neza amakosa ubutegetsi bwe bukora, ibinyoma bubeshya, amanyanga bukora na za `scandal' mu micungire y'umutungo n'ibindi byinshi akaba atarabona itangazamakuru ribitohoza ngo ribigaragaze, agomba kumva ko abantu bakennye mu mutwe; kunanirwa gucukumbura `scandals' nyinshi zikorwa n'ubutegetsi biterwa n'impamvu nyinshi ku banyamakuru n'ibinyamakuru bitandukanye ariko by'umwihariko ku bo akunze kuganira nabo kumva ibyo bamubaza n'ibibazo bihari yiyiziye, nta yindi mpamvu yabona uretse ubukene bwo mutwe. Ikindi kimenyetso cy'ubwo bukene bwo mu mutwe ku banyamakuru no kunanirwa kugira `resiponsibility' ku bibazo byabo-bakajya kubishakira ibisubizo kwa Kagame. Ni ubukene bubi cyane. Ni nkuko umutoza w'ikipe imwe yajya gushakira ibisubizo by'ikipe ye ku mutoza w'iyindi bahanganye-uba ufite ikibazo mu mutwe. Ibimenyetso navuze hano nta gushidikanya ko harimo kimwe cyangwa bibiri yibazagaho avuga ko abanyamakuru bakennye mu mutwe. Gusa, ubwo bukene bwo mu mutwe, ntabwo bugaragara mu banyamakuru gusa, buri no mu bayobozi, bukaba bwihishe cyane mu mvugo ya

KABONERO

na Charles B.

"Nkuko nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora abidukangurira", imvugo benshi bakoresha muri disikuru zabo zose. Muri make, nta bitekerezo byabo, oya, ni imiyoboro y'ibyo Kagame ashaka, atekereza. Ni abakene mu mutwe-nabo kandi barushaho gukena kuko basa nkaho batabona ko Kagame aba abibabonamo. Ubukene bwo mu mutwe hari aho buterwa n'ubumenyi buke ahandi ikaba `environment'. Ku itangazamakuru ni ikibazo gikomeye cyane. Muri iki gihe haravugwa cyane ibijyanye n'abanyamakuru kwiga, kugira ibigo bifite imitungo n'ibikoresho n'ibindi nk'ibyo nk'ibisubizo ku bibazo biri mu itangazamakuru. Nyamara, ndemeza ko nubwo abanyamakuru bo mu Rwanda bahabwa za miliyoni, bakagira ibikoresho biruta ibya CNN, ntabwo ibibazo bafite bizakemuka mu mikorere kuko ibyo bitavura ubukene bwo mu mutwekandi impamvu zibitera ntabwo ari ubukene bw'amafaranga gusa cyangwa kubura ibikoresho, oya. Kubaza Kagame ikibazo gikwiye umukuru w'igihugu ntabwo bisaba ibikoresho (habaza umutwe n'umunwa), none umutwe niba ukennye, amafaranga, `Camera' nziza, `Recorder' nziza byabigiramo ruhare ki? Ku batinya kubaza ibibazo bizima kubera ubwoba, buzamarwa n'amafaranga n'ibikoresho? Nibagenda mu modoka nziza bazabaza ibibazo byiza? Naho se abamaze kugurwa (birimo no kuvanwa mu kato bamwe bashimira Kagame ku mugaragaro), bagahindurwa ibikoresho, akaba ari yo mpamvu bagaragaza ubukene mu mutwe, mu myandikire n'imibarize, bazahindurwa n'amafaranga n'ibikoresho, oya. Cyeretse uvuze ko nibabona amafaranga, bazaba batakireba ibya `publicité', bigatuma babaza batikanga. Ariko se, byashoboka bite, kandi amafaranga

bayashaka kuri Leta/Kagame? Ntibishoboka. Kwiyongera kw'ubumenyi biciye mu mashuri nkuko bisabwa, bizafashaho gato-ni gato kuko n'ubu mu bagaragaza ubwo bukene harimo n'abize ariko ubwo bukene babuterwa n'izindi mpamvu navuze. Bisaba ibindi byinshi; guhindura imyumvire n'imitekerereze, kwiyubaha, kubaha umwuga, kwigenga n'ibindi byinshi ku banyamakuru na `environment' bakoreramo ndetse na `system' yose kuko nkuko nabivuze impamvu zimwe zitera ubukene bwo mu mutwe mu banyamakuru zinabutera mu bategetsi, bigaragaza ko zimwe atari `individual', ahubwo ziri `institutional', `Structual', `political' n'ibindi byinshi. Icyo nemera cyo, ubwo bukene bwo mutwe burahari cyane, kandi kuba

Kagame yarabuvuze ni byiza wenda bizatuma n'abatagira isoni bazigira birinde kugaragaza ibimenyetso byabwo-ibibazo babaza, ibyemezo bafata nko kwigurisha muri Leta, imyandikire n'imivugire ku bategetsi. Ikindi nemeza ni uko, ku banyamakuru bivuje ubwo bukene bwo mu mutwe, ubukene busanzwe bw'amafaranga babwivanamo batarinze kwaka inkunga Kagame n'ubutegetsi bwe-kandi barabyubahirwa nubwo banabizira kuko kugeza ubu ahanini ubukene abanyamakuru bamwe bafite mu mutwe bufasha Kagame n'ubutegetsi bwe. [email protected]

STUDY FOR CAREER SUCCESS

Invest in your future with professional study & training from this accredited British College, respected worldwide. Gain the skills and knowledge needed for a new or better job, good pay, self-development, security and top qualifications.

For a FREE Prospectus and information visit the website, or write, fax, or email your name and details to:

The Registrar, Cambridge International College, PO Box 1378, Southampton, SO17 3WX, Britain Email: [email protected] Website: www.cambridgecollege.co.uk

Whatever your educational level, knowledge or experience, CIC has study for you to achieve your potential and earn success:

Certificate, Diploma, Honours Diploma, BA and MBA Programmes

Fees include Study Materials, Training Guide, Tests & Answers, Exam, Assessment, Award. Study at your pace to ensure your success.

Business, Management, Administration, Project Management International Business, Marketing, Sales, Advertising & PR Accounting, Finance, Economics, Commerce, Banking Hotel, Travel, Tourism, Hospitality, Purchasing, Logistics, Transport Leadership, Strategy, Business Development, Organisation Human Resource/Personnel, Employee Development, Insurance English, Secretarial, Communication, Computers & IT, Stores Diploma Fees £190 or US$380 - so get ahead of others!

UMUSESO

No 397, 01- 08 Werurwe 2010

Urup. 15

Impamvu Ingabire adakwiye kuyobora u Rwanda

Bikurikira urup 13

gikora byinshi. Dr. Hishamunda : Ndabyumvise koko Madamu henshi yakoze imibare nabi ariko se turetse iby'amarangamutuma ye, ni iyihe mirongo migari yagombaga kumufasha kumvikanisha politiki ye ari ntawe akomerekeje, ese byari gushoboka? Prof. Bamenya: Uko yari kwitwara twabivuze bihagije; ariko muri rusange hari ibintu nka bitatu byari kumufasha kugira umurongo usobanutse. Icya mbere yagombaga kugira ikipe y'inzobere mu bumenyi butandukanye "amategeko: imibereho y'abaturage, ubukungu, politiki mpuzamahanga, Communication, ikoranabuhanga n'ibindi n'ibindi". Ibyo byose byari kumufasha cyane gukurura FPR akayinjiza mu kibuga cy'impaka kuko dosiye zose yari kuba afite icyo azisobanukiweho. Kubura abahanga b'ingeri zitandukanye bamugira inama, byatumye akoresha iturufu imwe gusa yo kwibuka abahutu bapfuye. Ntabwo ashobora gutsinda FPR avuga gusa iby'abahutu bapfuye atanerekana ibimenyetso mu gihe FPR yo yerekana uko Jenoside yakozwe ndetse n'abayikoze. Aho kuzana abahanga kandi benshi, Ingabire yazanye abantu bake kandi bashobora no gutabwa muri yombi nkuko byagendekeye Ntawangundi. Aha niho hatuma nibaza niba Ingabire atatubeshya, akaba atari umunyamuryango wa FPR dore ko System i Burayi ari ho ikorera cyane. Umurongo wa kabiri ukomeye Ingabire yirengagije cyane wose atasobanukiwe, ni uwo kumenya gukurikiranya neza ku rutonde ibyo ishyaka rishyize imbere muri politiki kandi bikubahirizwa cyane cyane mu gihe nk'iki. Urugero aho gutangirira ku bahutu bapfuye n'uburyo bwo kwibukwa, yari kubanza kuvuga ku kibazo cy'abaturage bo ku Kibuye bavanywe mu masambu yabo n'imiryango yabo bagahabwa ibihumbi ijana na mirongo tanu kugira ngo imirima y'icyayi ibone ubutaka buhagije. Iki ni ikibazo cyiza cyane ku munyapolitiki ushaka gukubita hasi "System". Ku bijyanye no kumenya gukora urutonde, kera FPR yerekanye ubuhanga abashaka gukora politiki mu Rwanda bakwiye kuyigiraho. Ikibazo cyo gucyura impunzi cyazaga ku mwanya wa nyuma muri za " Priorités" zayo kandi mu by'ukuri ari cyo cyari nyamukuru. Uzi impamvu ku rutonde rwayo demokarasi yazaga imbere yo gucyura impunzi, ni uko bari bazi ko mu macenga ya politiki hazamo imitego myinshi ku buryo gucyura impunzi byashoboraga gushakirwa ikindi gisubizo cya politiki cyashoboraga gutuma abanyarwanda bataha FPR idafite ingufu. Uko kureba kure kwa FPR kwavuyemo umusaruro bifuzaga; ubu ijambo rikomeye ifite, ni uko yirinze gushyira imbere amarangamutima yayo none ubu iyo demokarasi yakangishaga abantu bose, yayishyize ku wa kajwiga. Ngiyo politiki; impunzi zaratashye, demokarasi irabura ariko Systeme iraganje. Umurongo wa gatatu Ingabire atamenye cyangwa yirengagije, ni uw'amarangamutima. Dufate urugero " BARACK OBAMA" akiyamamaza, abateguraga za disikuru ze birindaga cyane gushyiramo imirongo igaragaza ko ababajwe by'umwihariko n'ibibazo by'abirabura kandi bagera kuri miliyoni mirongo itanu zose. Ibi byatumye atagaragara nk'umukandida w'abirabura ahubwo nk'umuntu ubabajwe n'ibibazo by'abakene muri rusange n'abazungu barimo. Iyo niyo politiki. Ubu ashobora kuvuga ibibazo by'abirabura atikanga. Ubu yamaze kuba Perezida, intamenya weee! Dr. Hishamunda: Hari ikindi kibazo abantu benshi njya numva bibaza bagira bati: ko hari abahutu benshi bishwe atari abasirikare, atari n'interahamwe kuki bitakwitwa Jenoside? Prof. Bamenya: Hari ikintu gikomeye dukwiye twese kumva neza: ubwinshi bw'abantu bapfuye kabone niyo baba bahuje ubwoko cyangwa se bafite ibindi bahuriyeho, ntabwo urupfu rwabo rwahindurwa Jenoside. Kubera iyo mpamvu gusa. Muri Iraq no muri Parastine, Abarabu kandi b'abayisaramu baraswa buri munsi kandi ari abasiviri, ariko ntibyitwa Jenoside; tutiriwe dusubira mu mateka no Rwanda igisubizo ni kimwe. Ikindi niyo amagufwa yose yo muri 1994 yashyirwa imusozi agasuzumwa, igishobora kumenyekana, ni amasano ya ba nyakwigendera bari bahuriyeho n'abanyarwanda bakiriho "ADN". Ibyo hari n'abazungu bagiye kubifashamo Leta y'u Rwanda ariko kumenya ko uwapfuye yari interahamwe cyangwa yarenganye byo ntibiteze kumenyekana. Dr. Hishamunda: Ibintu ndabyumvise ariko biteye ubwoba kuba umuntu yabivuga ari umunyapolitiki. Nkurikije ibisobanuro umpaye, politiki ya Ingabire izize ibintu bibiri by'ingenzi: kugaragaza amarangamutima ye atarabona intebe yo mu Rugwiro no kuzamura idosiye iremereye y'ishyaka rye ritaremerwa. Prof. Bamenya: Yezu ati wabimenye Dr. Hishamunda: Ubu uwasaba Pasteri Antoine Rutayisire ko ari umukiristu utabeshya, ntiyakoresha igiterane cyo gusabira Ingabire ko ari we byibura wagerageza gutuma FPR ibira icyuya? Ariko none muri we afite ikibazo kitoroshye. Njyewe ndamwumva, ni nka cya kindi cya Paul muri Bibiriya aho yagize ati: "Ndashaka gukora ibyiza, ibibi bikantanga imbere". Rwose uriya mutegarugori biraboneka ko yavuye i Burayi abababajwe n'ibibazo byacu, akaba yifuza kuba Perezida w'abanyarwanda bose ariko ibibazo n'ingorane z'abahutu zikamutanga imbere. Ngira ngo niyo mpamvu mu gushaka ubutabera kwe, atajya yibaza ku bahutu b.abajenosideri bicaje amabuno yombi muri Leta ya FPR. Ariko ku rundi ruhande ndamwumva; naramuka afashe ubutegetsi, bariya bajenosideri nibo bazamufasha gushinja Inkotanyi bakoranye nkuko bafasha Inkotanyi mu gushinja abandi bajenosideri no kwikiza abatari ngombwa! Ni agatereranzamba. Profeseri nagira ngo noneho unyuriremo ibya Ntaganda wa PS-Imberakuri na Frank wa Green Party noneho twanzure. Prof. Bamenya: Abo bagabo bombi nabo mfite icyo mbanengaho. Reka tuzabigarukeho mu cyumweru gitaha ndumva ari byo byiza ndabona bwije.

IKIGANIRO

Uruhare rw'abanyamerika n'abongereza mu kudindiza demukarasi mu Rwanda

Bikurikira urup 12

Nyuma ya conference ya La Baule ya Perezida Mitterand, hakomeje kubaho intagondwa z'abaperezida b'igitugu bemeraga oppositions mu magambo ariko bakazibuza gukora nka oppositions. Aho ni nko muri Zimbabwe, Kenya, Zaire, Guinée Konakry n'ahandi henshi. Aho hose kugirango hagire ikintu gihinduka, ni uko abo bazungu bahagurukaga bakamagana izo ncuti zabo ndetse bakageza naho babafatira ibyemezo bikarishye. Nubwo ibyo byemezo bikarishye biba birimo no guhagarika inkunga, ababibabariramo cyane atari abo bayobozi b'igitugu ahubwo ari abaturage, abo bayobozi b'igitugu byagiye bibatera ubwoba bakadohora. Ibintu nenga iyo mokorere y'abazungu muri urwo rwego rwo guharanira demokarasi muri Afurika ni bibiri. Icya mbere ni uko batangira kugira icyo bakora amazi yarenze inkombe. Abantu barafunzwe barengana, abandi barakubiswe ndetse n'amaraso yabanje kumeneka. Iyo ureba ukuntu abanyafurika bacurwa bufuni na buhoro n'abayobozi babo, abazungu barebera bakazahaguruka ari uko amaraso yamenetse, abantu bapfuye, wibaza niba ubuzima bw'umwirabura babuha agaciro nk'ako baha ubuzima bwabo. Kuki badakumira ayo marorerwa hakiri kare ko biza babireba kandi bakaba babifitiye ubushobozi? Icya kabiri nenga abo bazungu, ni uko ubona bashyira imbaraga nyinshi n'amafaranga menshi muri gahunda zo kurwanya imitwe yitwara gisirikare{les groupes armés} ariko ukabona badashishikazwa cyane no gukemura ibibazo bituma iyo mitwe yitwara gisirikare ivuka. Niba abaturage b'igihugu iki n'iki bimwe uburenganzira bahabwa n'amategeko y'igihugu cyabo bigatinda, igihe kiragera bakarambirwa, bagatinyuka amasasu bakabwiha. Cyangwa bagashakisha imbunda n'amasasu bagahangana na ba bandi babima uburenganzira bwabo. Nguko uko imitwe yitwara gisirikare ivuka. Niba rero nta gitutu abo bazungu bashyize ku bayobozi b'Afurika ngo bubahirize uburenganzira bw'abaturage babo, iriya mitwe ya gisirikare{les forces d'interventions rapides] abazungu bariho bubaka muri Afurika, izahura n'ibibazo bitoroshye by'abaturage bashyigikiye iyo mitwe yitwara gisirikare {les groupes armès} kandi badatinya amasasu. Abanyamerika, Abanyaburayi n'Abongereza ingero barazifite. Mbere yo kwanzura reka tugaruke ku ruhare rw'Abanyamerika n'Abongereza mu kudindiza demokarasi mu Rwanda. Muri iki gihe ibiriho bibera mu Rwanda mu rwego rwa politike barabibona. Uburyo Green Party yahohotewe kuva mu kwezi Kanama 2009 kugeza nuyu munsi ikijuragizwa barabibona. Uburyo Victoire Ingabire na mugenzi we Ntawangundi Joseph bahohotewe ku biro by'Umurenge wa Kinyinya mu maso y'abayobozi n'abashinzwe umutekano barabizi. Inkeke Ingabire ahoraho yo guhora atumizwa kuri polisi barayibona. Radiyo Rwanda, umuvugizi wa polisi y,igihugu n'izindi nzego za Leta uburyo bamwibasiye barabibona. Uwitwa Bernard Ntaganda w'Imberakuri yirirwa yitaba Sénat, nkuko nigeze kubivuga inkota ya Damokeresi iracyamumanitse ku mutwe mu gihe ibyo aregwa bidasobanutse kandi akaba atabyemera. Kubera ko nta mpaka za politike zikorwa mu Rwanda ngo bamwe n'abandi bisobanure, abanyarwanda ntabwo bazi ahari ukuri ngo banamenye icyo abo banyepolitike bazira. Abongereza n'abanyamerika ibikorerwa Bernard Ntaganda nabyo babimukorera bareba. Nubwo tutazi neza icyo abo bazungu batekereza n'icyo bakora ku biriho bikorerwa abanyepolitiki batavuga rumwe n'ishyaka riri ku butegetsi FPR, ntawabura gukeka ko niba Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda, Frank Habineza n'abandi batarerekezwa iya 1930, ari ukubera abo bazungu bagikomakoma. Ariko nubwo bariya banyepolitiki badafunze, barabuzwa gukora. Bernard Ntaganda nubwo ishyaka rye ryemerewe gukora ku mugaragaro, yabuze aho yamanika ibendera ry'ishyaka rye hanze y'umujyi wa Kigali. None se amaherezo ni ayahe? Ariko reka nongere mbibasubiriremo, igitinze kizaza mu Rwanda ni demokarasi kandi nta demokarasi ishoboka mu gihugu kitagira opposition. Abanyamerika n'Abongereza rero niba bashaka ko hagira igihinduka mu Rwanda, nibave muri dipolomasi ya bucece ( diplomatie silencieuse), berekane aho bahagaze ku mugaragaro ku bibazo bya politiki biriho bibera mu Rwanda. Kwerekana kwabo ku mugaragaro aho bahagaze, bizatuma bamwe n'abandi mu bahanganye muri politiki mu Rwanda, bamenya uko babyitwaramo kuko impande zombi zibemera nk'umusifuzi. Reka ndangize menyesha abazasoma iyi nyandiko ko ari ntaho ihuriye n'ishyaka mbarizwamo ari ryo Green Party. Ibiyikubiyemo ni ibitekerezo byanjye bwite. Ndangije nifuriza umwaka mushya muhire wa 2010, abo bose navuze muri iyi nyandiko. Rwisereka Kagwa André

Dr. Hishamunda: Prof, ndabyemeye rwose ariko ubutaha ndagira ngo uzamfashe no gusesengura ibya gerenade zitangiye guterwa hano, ziraterwa nande? Ziraterwa kuki? Ingaruka zifite kuri twe ni izihe, ndagusabye uzamfashe kubyumva neza. Prof. Bamenya: Nta kibazo rwose turikumwe gusa gerenade zo zishobora guterwa n'ibice bitandukanye. Inzego z'iperereza zishobora kubikora kugira ngo politiki yo guhashya itangire ku mugaragaro. Abasirikare bari muri iyi Leta batakiyishaka nabo bashobora kubikora kandi barimo banakomeye ndetse banashyigikiwe. Hari n'abatekinisiye bo hanze y'u Rwanda bo niko kazi bashinzwe nkuko izina ryabo ribivuga; mvuge iki ndeke iki? Byose birashoboka tuzabigarukaho. Igitangiye kugaragara giteye impungenge, ni iby'amalisiti y'abanyarwanda yatangiye gukorwa, ntabwo ari lisiti y'abagomba kubona imfashanyo ahubwo ndakeka ko ari gahunda y'icyerekezo cy'urushyo kuko rurimo guhanagurwa. Icyo narangirizaho, ni uko kuva mu mateka ya kera ku ngoma ya Kayibanda, iteka amalisiti y'abanyarwanda atera umwaku. Maze rero ndagushimiye cyane ugende amahoro, kandi twifatanye n'imiryango yababuze ababo. Ba nyakwigendera Imana ibahe iruhuko ridashira. Nawe Imana ikurinde ni ah'ubutaha. Dr. Hishamunda: Prof, urakoze kunyibutsa abavandimwe baherutse kutuvamo bazize amahere, Imana ibakire mu bayo, Nyagasani nawe akomeze abane nawe, ni ah'ubutaha

Rurema. Mu mwaka wa 1989, kugirango abayobozi benshi b'Afurika bemere gufungura imiryango ya demokarasi bareka opposition igakora, hagombye kuba icyo bise conference ya La Baule aho nyakwigendera François Mitterand yatangarije abanyagitugu b'Afurika b'incuti z' u Bufaransa ko utazareka opposition ngo ikore mu gihugu cye, atazongera kubona inkunga y' u Bufaransa kandi ko butazongera kumushyigikira mu ruhando mpuzamahanga. Ngiyo impanvu yonyine yatumye abaperezida benshi b'igitugu bo muri Afurika bemerera opposition gukora mu bihugu byabo. Ababyemeye nta gahato babarirwa ku mitwe y'intoki. Nubwo iyo mpinduramatwara yaje guteza ibibazo byinshi birimo n'intambara z'urudaca, intambwe mu nzira ya demokarasi yaratewe kandi ntizasubira inyuma. Abafaransa baca umugani ngo: "pas d'ommollette sans casser les oeufs" ugenekereje mu kinyarwanda ni ukuvuga ngo: " ntushora kurya umuleti utabanje kumena amagi". Ibyo abanyaburayi babizi kuturusha kuko iwabo intambara yo guharanira ubwigenge na demokarasi, yamaze imyaka ijana. Icyo bise la guerre de cent ans.

Urup. 16

UMUSESO

No 397 ,01 - 08 Werurwe 2010

Kwamamaza

ROTO FOSSES SEPTIQUES

Plastic Water Tank

Roto Toilets

LoftWater Tank

Horizonta Water Tank

ROTO s.a.r.l Kucukiro hateganye na Dalas Petrol Station. B.P. 6472 Kigali - Rwanda. Tel: (+250) 512310, Mob: 0788303966/ 0788530665, email: [email protected]

Information

16 pages

Report File (DMCA)

Our content is added by our users. We aim to remove reported files within 1 working day. Please use this link to notify us:

Report this file as copyright or inappropriate

487729


You might also be interested in

BETA